Ikigo NAO cyo mu Bwongereza, gishinzwe kungenzura imikoreshereze ya Guverinoma, cyasohoye raporo nshya igaragaza amafaranga azakoreshwa ku bimukira bashaka koherezwa mu Rwanda bava muri iki gihugu.
Ni raporo isohotse nyuma y’uko abadepite bo muri leta y’u Bwongereza, bari bamaze igihe basaba ko habaho kugaragaza amafaranga azakoreshwa mu kohereza abo bimukira, mu Gihugu cy’u Rwanda.
Iyo raporo ivuga ko u Bwongereza buzishura u Rwanda £17.000 ku muntu usaba ubuhunzi, muri gahunda y’ubu bufatanye.
Muri ayo mafaranga azakora muri serivisi z’ubuvuzi, ibiribwa n’ibindi bintu byingenzi.
Guverinoma y’u Bwongereza iheruka gutangaza ko ifite intego ko indege zi zatwara abasaba ubuhungiro zizaba zahagurutse zerekeza mu Rwanda bitarenze mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.
Itegeko ririmo gushaka kuvugurura iyo gahunda ryemejwe n’abadepite ndetse rizagibwaho impaka mu nteko ishinga mategeko umutwe wa sena mu Cyumweru gitaha, aho abarinenga bashobora kwifashisha imibare mishya y’amafaranga azakoreshwa.
Gusa minisitiri y’ubutegetsi bw’i Gihugu yemeye kuriha amafaranga mu kigega cyo gufasha iterambere ry’u bukungu bw’u Rwanda no gutanga andi mafaranga yo kuriha ikiguzi cyo gutunganya iyo gahunda no kwimurira abo bantu mu Rwanda.
MCN.