Abakinyi b’u Burundi bo mu ikipe ya Dynamo BBC, basezerewe mu gikombe cy’imikino y’intoki cyarimo kibera mu gihugu cya Afrika y’Epfo, bazira kwanga kwa mbara umwambaro wa “visit Rwanda”.
Ni kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12/03/2024, abakinyi b’u Burundi basezerewe mu gikombe cya Basketball, cyarimo kibera mu gihugu cya Afrika y’Epfo, aho hari hahuriye ikipe z’ibihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Afrika n’ahandi ku isi.
Iy’i kipe y’umupira w’intoki y’Abarundi, isezerewe kubera kwanga kwambara imipira yanditseho “visit Rwanda.”
Amakuru dukesha urubuga rwa King Umurundi, avuga ko iy’i kipe ya Dynamo BBC, ku munsi w’ejo hashize, bahawe itegeko ribategeka gukomeza imikino mu gihe bazaba bemeye kwambara imipira yanditseho ‘visit Rwanda,’ ni mu gihe mu Cyumweru gishize bari banze gukina bambaye iriya mipira, bivugwa ko abategetsi b’u Burundi ba babujije kwa mbara umwambaro wa nditseho umwanzi wabo, nk’uko muri icyo gihe byavuzwe n’ibitangaza makuru by’u Burundi.
Iy’i nkuru ikomeza ivuga ko nyuma y’uko ishirahamwe riyoboye imikino y’intoki ku Isi, ryari rimaze guha ibwiriza riburira ikipe ya Dynamo BBC kwa mbara uriya mwambaro byanze bikunze, aba bakinyi b’u Burundi bahawe irindi bwiriza, rivuye i Burundi, mwishirahamwe rya FEBABU rishinzwe imikino muri iki gihugu, ribasaba kwemera gukina bambaye visit Rwanda, ariko bagakuraho inyandiko zanditseho izina “u Rwanda,” cyangwa bagahita bivana muri icyo gikombe cy’imikino y’intoki.
Iy’i nkuru isoza ivuga ko nyuma y’uko ikipe ya Dynamo BBC, yarimaze kwakira ubutumwa buvuye i Burundi, yahise ibimenyesha ishirahamwe rishinzwe imikino y’intoki ku Isi ko badashora gukomeza gukina bambaye visit Rwanda, aha niho ubuyobozi bukuru buhagarariye igikombe kirimo kubera muri Afrika y’Epfo bahisemo guhita basezerera Dynamo BBC y’u Burundi, banayihana kuzamara imyaka itanu batongera kuzitaba imikino y’intoki ku isi.
Ibyo gusezererwa kw’i kipe ya Dynamo BBC, mu gikombe cy’i ntoki, cyarimo kibera mu gihugu cya Afrika y’Epfo, nti bivugwa ho rumwe n’abose.
Ku rubuga rwa Pacifique Nininahazwe, hacyiye ubutumwa bunenga abategetsi b’u Burundi kubera icyemezo bafashe cyo kubuza abakinyi ba Dynamo BBC kudakina bambaye visit Rwanda, cyabaviriyemo ingaruka zo gusezererwa muri icyo gikombe.
Ubwo butumwa bugira buti: “Kirazira ko bakina bambaye visit Rwanda, ariko ntikizira ko burira ‘Rwandair! Ntikizira ko mugutaha bazanyura i Kigali, kandi bazaba bavisitRwanda. Nti kizira ko umutegetsi ukomeye w’u Burundi agurisha inzoga z’u Rwanda mu Burundi.”
MCN.