Ikirunga cya Nyamuragira kirimo ku ruka.
Ni amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bw’ikigo OVG gishinzwe kugenzura ibirunga muri Repubulika ya demokarasi ya Congo aho bwemeje ko iki kirunga cyarutse kandi ko kiri kurukira mu ishyamba riherereye muri iki kirunga.
Abaturage baturiye uduce two muri teritware ya Masisi na Rutshuru mu Burasirazuba bwa RDC, bavuze ko iki kirunga cyatangiye kuruka mu ijoro ryo ku itariki ya 12/10/2024.
Aba baturage banasobanuye ko impamvu itsinda rya kiriya kigo gishinzwe kugenzura ibirunga kitabitangarije ku gihe, ngo ni uko abakozi bacyo bari bamaze iminsi mu myigaragabyo kubera kudahembwa. Ariko na none umuyobozi mukuru wa OVG ku munsi w’ejo hashize yatangarije ibinyamakuru ko iki kirunga cyatangiye kuruka.
Uyu muyobozi yanagaragarije itangazamakuru ko iki kirunga cya Nyamuragira ko kiruka, ibyo kirutse bigatembera mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’iki kirunga hamwe no mu Burengerazuba bw’amajyepfo.
Avuga ko amafoto y’icyogajuru agaragaza ko inzira 5 zirimo kunyuramo igikoma gusohoka mu birunga kigatemba kimaze kugenda ibirometero birindwi.
Yagize ati: “Kuva tariki ya 13/10/2024 ahagana mu masaha kumi z’umugoroba, kuri Nyamuragira hagaragaye ibirimi by’u muriro byinshi hejuru y’ikirunga biterwa n’iruka ry’ikirunga.”
Iki kirunga cya Nyamuragira cyaherukaga kuruka mu kwezi kwa Cumi umwaka w’ 2023, ariko iruka ry’iki kirunga ntitigira ingaruka nyinshi ku baturage kubera kiruka mu ishyamba. Bitandukanye cyane n’ikirunga byegeranye cya Nyiragongo giheruka kuruka mu kwezi kwa Gatanu mu mwaka w’ 2021 gihitana abantu 32 ndetse gisenya amazu mu nzira zanyuzemo igikoma.
MCN.