• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 22, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ikivugwa kuri Kabila wageze i Goma muri RDC.

minebwenews by minebwenews
May 26, 2025
in Regional Politics
0
Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.
77
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ikivugwa kuri Kabila wageze i Goma muri RDC.

You might also like

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo yageze i Goma mu Burasizuba bw’iki gihugu hagenzurwa n’ihuriro rya AFC/M23.

Ni amakuru yatangajwe n’umuvugizi w’ihuriro rya AFC/M23, Lawrence Kanyuka, akoresheje urubuga rwa x rwahoze rwitwa Twitter, yagize ati: “Tumwifurije ibihe byiza mu bice byabohowe.”

Aya makuru kandi yemejwe n’umuvugizi w’umutwe wa M23 mu byagisirikare, Lt.Col. Willy Ngoma, kuko na we yagize ati: “Joseph Kabila umusirikare wa rubanda turamwishimiye mu mujyi wa Goma.”

Corneille Nangaa ukuriye ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, yavuze ko yishimiye kugaruka kwa Joseph Kabila mu gihugu cye.

Ati: “Yahisemo neza, aho kuguma mu buhungiro.”
Yongeye ati: “Kabila tumuhaye ikaze i Goma.”

Ukwezi kwa kane uyu mwaka turimo, ubwo hadukaga ibihuha ko Kabila yageze i Goma ubutegetsi bw’i Kinshasa bwahise butangiza ibikorwa byo ku mukurikirana mu butabera, ndetse busaba ko imitungo ye ifatirwa.

Yaba Kabila cyangwa ishyaka rye rya PPRD, barabinenze, kandi bagaragaza ko bihutiyeho gufata ibyemezo bagendeye ku bihuha.

Kabila ageze i Goma mu gihe muri kiriya cyumweru gishize, Sena ya RDC yamwambuye ubudahangarwa bwo kuba umusenateri ubuzima bwe bwose. Bwari ubusabe bw’ubushinjacyaha bwa gisirikare bwifuza guhita bumukurikirana ku byaha birimo ubugambanyi no gufatanya n’umutwe wa M23.

Kuregwa n’ubushinjacyaha bwa gisirikare byakurikiye ibyatangajwe na perezida Felix Tshisekedi mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, yavuze ko Kabila ari we muntu nyawe uri inyuma y’ibi byose amushinja gufasha umutwe wa M23.

Kabila mu kumusubiza, mu kwezi kwa gatatu, yavuze ko iyo aza kuba ari we utera inkunga umutwe wa M23, ibintu byari kuba bitandukanye cyane.

Uyu mugabo yavuye i Kinshasa mu mpera z’umwaka wa 2023, avuga ko agiye muri Afrika y’Epfo ku mpamvu z’amasomo.

Mu ijambo aheruka kuvuga, yagaragaje neza ko agiye guhangana byanyabyo, ati: “Nk’umusirikare, narahiriye kurinda igihugu kugeza kugitambo kiruta ibindi byose.”

Yongeye ati: “Ejo nari ku butegetsi, uyu munsi sindi ku butegetsi, ariko nkomeje kuba indahemuka kuri iyo ndahiro kurusha mbere hose.”

Tags: AFC/m23GomaKabila
Share31Tweet19Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails

Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 17, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda Amakuru aturuka mu gihugu cy'u Burundi avuga ko perezida w'iki gihugu Evariste Ndayishimiye, yategetse imbonerakure...

Read moreDetails
Next Post
Perezida Trump yagiguye igitutsi gikaze atuka mugenzi we w’u Burusiya.

Perezida Trump yagiguye igitutsi gikaze atuka mugenzi we w'u Burusiya.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?