Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ikorana buhanga rya FARDC ryarashe i Mulenge rifata ubusa.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 15, 2025
in Conflict & Security
0
Ikorana buhanga rya FARDC ryarashe i Mulenge rifata ubusa.
119
SHARES
3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ikorana buhanga rya FARDC ryarashe i Mulenge rifata ubusa.

You might also like

Umusirikare wa FARDC yishe bagenzi be i Kisangani.

Uvira ngo yaba igiye gufatwa cyangwa ni amayeri Leta y’i Kinshasa irimo gukoresha, ibirambuye

Mu Gipupu hubuye imirwano ikaze.

Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo cyongeye kurasa mu misozi miremire y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo gikoresheje drone, ariko kugeza ubu amakuru ava muri ibyo bice avuga ko yafashe ubusa.

Mu mezi abiri ashyize ni bwo FARDC yari yiharaje kurasa mu Minembwe ahazwi nk’i mulenge ikoresheje indege zitagira abapilote.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri no mu mpera zako, yateye ibisasu byinshi mu bice bitandukanye byo muri icyo gice, harimo ibyo yateye i Lundu, Kiziba, Gakangala no ku kibuga cy’indege cyaho.

Ibi bisasu byarashwe icyo gihe byasize bihitanye ubuzima bwa benshi, ndetse kandi byangiza n’ikibuga cy’indege cya Minembwe giherereye mu gace ka Kiziba.

Ku kigicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 15/05/2025, ni bwo kandi drone y’Ingabo za Congo iyo amakuru yagiye agaragaza ko izi turuka i Kisangani yateye ibisasu mu Mikenke ahagenzurwa n’umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23.

Ni amakuru akomeza avuga ko yateye igisasu kimwe, kandi ko mbere yuko igitera yarimaze iminsi igaragara hejuru y’ikirere cyaho.

Nyamara amakuru yibanze ahamya ko ntacyo yangije, nubwo hakirimo gukorwa iperereza ngo hamenyekane ibyangirijwe.

Aya makuru agira ati: “Drone yarashe ariko yafashe ubusa! Yarimaze iminsi izenguruka iki kirere cya Mikenke.”

Kimwecyo aho ibisasu byaguye ni hafi naho abaturage batuye, ibyanatumye bikanga kuko bamwe kugeza n’ubu baracyari mu bihuru iyo bahungiye.

Tags: DroneFardcMikenke
Share48Tweet30Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Umusirikare wa FARDC yishe bagenzi be i Kisangani.

by Bruce Bahanda
July 13, 2025
0
Umusirikare wa FARDC yishe bagenzi be i Kisangani.

Umusirikare wa FARDC yishe bagenzi be i Kisangani. Umusirikare wa Repubulika ya demokarasi ya Congo yarashe bagenzi be batatu babiri bahasiga ubuzima undi umwe arakomereka bikabije, ibi bikaba...

Read moreDetails

Uvira ngo yaba igiye gufatwa cyangwa ni amayeri Leta y’i Kinshasa irimo gukoresha, ibirambuye

by Bruce Bahanda
July 13, 2025
0
Uvira bari mu marira menshi nyuma y’aho FARDC yishe irashe umuyobozi waho ukomeye.

Uvira ngo yaba igiye gufatwa cyangwa ni amayeri Leta y'i Kinshasa irimo gukoresha, ibirambuye. Ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bwashinje ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23...

Read moreDetails

Mu Gipupu hubuye imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 12, 2025
0
Ingabo z’u Burundi zagaruye Inka zari zanyazwe.

Mu Gipupu hubuye imirwano ikaze. Amakuru aturuka mu Gipupu mu gice kigenzurwa n'ihuriro ry'imitwe yitwaje intwaro yibumbiye mu ciswe Wazalendo izwiho ubufatanye bwa bugufi n'Ingabo za Leta ya...

Read moreDetails

Byinshi ku ngabo za FARDC, FDLR na Wazalendo zoherejwe mu duce du tatu two mu misozi ya Rurambo.

by Bruce Bahanda
July 12, 2025
0
Byinshi ku ngabo za  FARDC, FDLR na Wazalendo zoherejwe mu duce du tatu two mu misozi ya Rurambo.

Byinshi ku ngabo za FARDC, FDLR na Wazalendo zoherejwe mu duce du tatu two mu misozi ya Rurambo. Grupema zibiri iya Runingu n'iya Kigoma ziherereye muri teritware ya...

Read moreDetails

Icyo uruzinduko rwa Commandant secteur mu Bibogobogo rugamije.

by Bruce Bahanda
July 12, 2025
0
Icyo uruzinduko rwa  Commandant secteur mu Bibogobogo rugamije.

Icyo uruzinduko rwa Commandant secteur mu Bibogobogo rugamije. Commandant secteur wungirije, uruzinduko yagiriye mu Bibogobogo agace gatuwe cyane n'Abanyamulenge, rugamije ahanini gukora controle cyangwa se ibarura ry'abasirikare ba...

Read moreDetails
Next Post
I Kaziba M23 yiswe abamaraika bo mu ijuru, nubwo hari ibindi abaho bakicyifuza.

I Kaziba M23 yiswe abamaraika bo mu ijuru, nubwo hari ibindi abaho bakicyifuza.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?