Imana yongeye kuvuga ku ntambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Congo, ivuga no kuri Twirwaneho na M23.
Ubuhanuzi bukomeye kuri Twirwaneho na M23 bwatanzwe n’Umuhanuzi w’Imana uri mu bazwi cyane mu Burasirazuba bwa Congo cyane cyane mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Pasiteri Sadoki Kavoma, wavuze ko Imana yamuhishuriye ko ariyo irwanirira umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 kandi ko umwanzi ugaba ibitero kuri iyi mitwe n’Imana imushukashuka mu rwego rwo kugira ngo umubare wabo banzi ukomeze ugabanuke.
Uyu mukozi w’Imana akaba n’Umuhanuzi, Kavoma, yatanze ubu buhanuzi mu kiganiro yaraye agiranye na Minembwe Capital News, avuga ko Twirwaneho na M23 byatsinze, gusa ko hasigaye kuzabyerekana umunsi umwe utazwi.
Yagize ati: “Bariya bagabo ubabwire bahumure, kandi bakomere. Imana iri kw’isezerano ryayo, irikumwe na bo, kandi kirabarwanirira.”
Muri iki kiganiro kitamaze umwanya munini yakomeje avuga ko “Abanzi n’iyo bitera hejuru bakigira uko bashaka mu kugaba ibitero kuri Twirwaneho na M23, ntabutsinzi uyu mwanzi afite. azatsindwa kuko abo Imana yahaye ubutsinzi ni Twirwaneho na M23.”
Kavoma ni we muhanuzi wari warahanuriye Abanyamulenge bagitangira kugabwaho ibitero bya Mai Mai mu mwaka wa 2017. Abahishurira ko bazatabarwa, kandi ko ubutabazi bwabo buzaturuka muri Kivu y’Amajyaruguru.
Muri icyo gihe kandi yanavuze ko umutwe uzavuka muri iyo ntara uzaba ugwiriyemo Abatutsi ko ari wo uzafata i Goma na Bukavu. Ibi byarabaye mu mpera z’umwaka wa 2021, kuko ni bwo uyu mutwe wa M23 wubuye intwaro urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, ufata umujyi wa Goma, mu gihe mu kwezi kwa kabiri na bwo uyu mwaka wafashe n’umujyi wa bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ndetse aba barwanyi b’uyu mutwe baje gukomeza intambara bafata ibice byinshi byo muri iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kuri ubu barenze imisozi y’i Mulenge, bari mu Rugezi mu Minembwe na Minembwe centre n’ahandi. Ibi bivuze ko ubuhanuzi bwa Kavoma bwuzuye.
Muri ubu buhanuzi yaraye atanze kuri Minembwe Capital News, hari aho yageze avuga ko “Imana yanangije imitima ya Wazalendo, kugira ngo bakomeze bagabe ibitero ntamafunzo babiherewe, muri ubwo buryo umubare wabo uzajyugabanuka muburyo bwihuse.”
Yakomeje avuga ko “Imana yatanze aba Wazalendo mu maboko ya Twirwaneho na M23. Kandi ko bazapfira gushyira. Uko bazajya batera bazajya bagabanukaho.”
Maze agera naho avuga kandi ati: “Abanyamulenge bahumure, mwaratabawe, kandi ibyo gutabarwa byararangiye. Nta kindi gisigaye usibye kuzabitangaza ku mugaragaro.”
Ku rundi ruhande yageze naho atanga inama ku barwanyi ba Twirwaneho na M23.
Yagize ati: “Muhe Imana ishimwe ryayo, kandi ibyo ibakorera ntimukumve ko ari imbaraga zanyu. Ni yo yonyine ibibakorera. Ibikoresho mwarabibonye, n’ubundi muracyakomeje kwakira n’ibindi, ndetse kandi muzakira n’ibindi byinshi binini. Ariko mwumve ko ari Imana ibibaha.”
Yasoje avuga ko iyi mitwe yombi igomba kwiringira Imana, kandi mbere yuko baja ku ntambara bakajya babanza kwishyire mu maboko yayo(Imana).
Ubushyize kandi yatanze ubuhanuzi bukomeye, avuga ko hasigaye intambara imwe ikomeye izabera mu Kibaya cya Rusizi, Uvira n’umuhanda wa Uvira-Baraka-Minembwe.
Asobanura ko Imana yamubwiye ko iyo ntambara ko izaba iyanyuma, ariko ko izabanzirizwa n’Igikupe kizagwa i Kinshasa. Ahamya ko kizapfa kirashwe hakurikirwe n’imfu zizibasira Abanyamulenge bari muri Leta.
Ikindi ni uko yemeje ko nyuma y’iyi ntambara izabera mu Kibaya cya Rusizi, Uvira n’umuhanda wa Uvira-Baraka-Minembwe, hazakurikirwa no “kuzamura ibendera ryo kunesha.”
Ntiyarekeye aho, kuko kandi yavuze no kubiganiro by’amahoro, avuga ko bizajya bihekera mu nyandiko no gutangazwa mu binyamakuru, ariko ko bitazahagarika icyo Imana igambiriye kuri iki gihugu.