Mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Imbonerakure z’u Burundi zivanze na FDLR irimo abasize bakoze genocide mu Rwanda.
Ni bikubiye mu butumwa umuvugizi wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka yashize hanze ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 19/04/2024.
Ibyo byagiye hanze mu gihe bimenyekanye ko Imbonerakure z’u Burundi zahawe amabwiriza mashya nimyitizo yo gutsemba Abatutsi muri Congo Kinshasa, nk’uko ibyo biri mu butumwa umuvugizi wa M23 yashize hanze bubanziriza ubwo yatanze mu ijoro ryakeye, yabutanze akoresheje urubuga rwa x.
Yagize ati: “Mu majyepfo ya Masisi, Abatutsi bateguriwe gutsemba tsembwa. Leta ya Congo yamaze gutegura genocide iri gutegura ibifashijwemo na leta y’u Burundi, aho bamaze kohereza Imbonerakure kure ngo zishire mu bikorwa umugambi wateguwe kera.”
Ubutumwa bw’umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka, yongeye gushira hanze bukurikira ubwo yatanze ku mugoroba, yavuze ko M23 yahawe amakuru yuzuye kuri genocide yateguwe na leta ya Kinshasa ibifashijwemo niy’u Burundi.
Ati: “Amakuru akomeje kwiyongera, kandi hemezwa ko koherezwa kw’Imbonerakure n’amahugurwa ya gisirikare n’ibitkerezo urubyiruko rwahawe bitagarukira gusa ku rubyiruko rw’Abahutu, ahubwo no ku rubyiruko rwose rwo mu karere.”
Ubutumwa bwa Lawrence Kanyuka bunahamya ko Imbonerakure z’u Burundi zivanze na FDLR irimo abasize bakoze genocide mu Rwanda mu mwaka w’ 1994.
Ati: “Twabibutsa ko Imbonerakure zirihamwe na FDLR.”
Ubwo perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye aheruka i Kinshasa, mu mpera z’u mwaka ushize, yakoranye i Nama n’urubyiruko rwo muri Congo Kinshasa maze muri ibyo biganiro avuga ko urubyiruko rwo mu karere rugomba kwihuza bagatera igihugu cy’u Rwanda bagakuraho u butegetsi bwa perezida Paul Kagame, ashimangira ko mu gihe ubutegetsi bwa Kagame bwovaho “akarere ko bona amahoro.”
Nyuma y’ubwo Ndayishimiye yamaganwe n’abenshi mu bategetsi bo mu karere. Ari nabyo byatumye abategetsi bo mu Burundi bagiye bahindura imvugo ya Ndayishimiye.
Ingabo z’u Burundi n’imbonerakure zageze mu Burasirazuba bwa RDC ahagana mu kwezi kwa Cyenda umwaka ushize kuva icyo gihe zatangiye kwifatanya n’igisirikare cya FARDC ku rwanya M23 bashinja gufashwa n’u Rwanda.
Mu bihe byinshi Ingabo z’u Burundi n’imbonerakure zimaze ku butaka bwa RDC zagiye zishinjwa mu bikorwa by’u bwicanyi ahanini mu kwica abasivile b’Abatutsi no kubagirira nabi babaziza M23.
Bimwe mu bikorwa Ingabo z’u Burundi zashinjwe muri RDC harimo gutwika amazu y’abatutage b’Abatutsi, kunyaga Inka zabo ndetse no gufata ku ngufu abagore. Ibyo tubisanga mu nyandiko y’Abarundi baharanira agateka kazina muntu. Izo nyandiko bazishize hanze mu mpera z’u mwaka ushize.
MCN.