Umutwe wa M23 wamaganye ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, uvuga ko ubwo butegetsi buri gutegura gukora Genocide mu Batutsi mu bice byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Bikubiye mu nyandiko umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, yashize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19/04/2024.
Izo nyandiko zivuga ko M23 yamaganye yivuye inyuma gutegura gutsemba ubwoko bw’Abatutsi muri teritware ya Masisi y’Amajy’epfo. Biteguwe n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo ku bufasha bahabwa na Guverinoma y’u Burundi.
Inyandiko zivuga ko hifashishijwe Imbonerakure z’u Burundi aho arizo zoherejwe mu bice byo mu majyepfo ya Masisi kugira zishire mu bikorwa umugambi wa leta ya perezida Félix Tshisekedi na mugenzi we Evariste Ndayishimiye wo gutsemba Abatutsi bo muri Congo Kinshasa.
Inyandiko za Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa M23 mu bya politike, zigaragaza ko igisirikare cy’u Burundi hamwe n’imbonerakure kwarizo zifashishwa mu gucyengeza urwango rushingiye ku moko hagati mu Banyekongo.
Izi nyandiko kandi zivuga ko igisirikare cy’u Burundi cy’ifashije insoresore sore z’Abahutu kibaha intwaro ndetse bahabwa n’amasomo yuko bagomba kwica abasivile b’Abatutsi bo mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC.
Iz’i nyandiko zisoza zivuga ko M23 imenyesheje akarere ndetse n’imiryango mpuzamahanga ko ubutegetsi bwa Kinshasa na Gitega ari bwo burinyuma ya genocide irimo gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
MCN.