Imbunda icumi n’azibiri (12) zomubwoko bwa AK-47 zaraye zibwe mw’ikambi yabapolisi ba Republika ya Demokarasi ya Congo, bakorera mu Minembwe, mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo, mu gihugu ca RDC.
Ibi bibaye mugihe Abapolisi ba RDC n’Abasirikare bari muribyo bice bari basuwe n’Abayobozi bavuye i Bukavu ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu yamajy’Epfo. Aba bashitsi barimo Komanda Region, ureba ingabo zose za FARDC z’ibarizwa k’ubutaka bwomuri yi Ntara ya Kivu y’Epfo aho yari yazanye n’Abayobozi batandukanye barimo n’abapolisi.
Mu makuru Minembwe Capital News, imaze kwakira n’uko izi Mbunda zaraye zibwe muririjoro ryakeye ryo kuwa Kabiri rishira kuri uyu wa Gatatu, tariki 11/10/2023.
Umuturage yabwiye Minembwe Capital News ati: “Imbunda 12 zaraye zibwe ariko turakeka ko aba Bapolisi boba bazihaye Mai Mai Bishambuke cangwa se bazigurishije.”
Yakomeje ati: “Erega Abapolisi ba RDC bagira inzara harigihe badahabwa umushahara wabo bakamara amezi n’amezi.”
Mu Minembwe hari agahenge kamahoro nyuma y’uko Gen Andre Oketi Ohenzo n’ingabo ze bahagaritse ibikorwa byo guhagarika ubucuruzi ndetse aho n’ingabo ze zari zigize igihe zirasa mu Mihana ya Banyamulenge ibaziza Twirwaneho ndetse hakaba harabaye nogusahura abaturage. Urugomo rwa FARDC rwasize ruhitanye Umunyamulenge Nduwayo.
By Bruce Bahanda.