Imbunda Nini y’u Burundi Yashinzwe Mumparambo, Ibisasu Byayo Biri Gutegwa muri Kivu y’Amajyepfo
Amakuru mashya kandi yizewe aturuka mu gace ka Mumparambo, mu ntara ya Cibitoke mu gihugu cy’u Burundi, yemeza ko ingabo z’iki gihugu zashyizeyo imbunda nini ikomeje gukoreshwa mu gutera ibisasu mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo gufasha ingabo za FARDC mu rugamba ruri kubera muri Kivu y’Amajyepfo, zihanganye n’umutwe wa AFC/M23.
Umwe mu baturage batuye Mumparambo, mu buhamya yahaye Minembwe Capital News, yagize ati:
“Ubu ingabo z’u Burundi zimaze gushinga imbunda nini hano Mumparambo. Ziri gutera ibisasu binini muri Congo.”
Iyi mbunda nini ikomeje kurasa mu bice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyepfo, birimo Katogota, Luvungi, n’ahandi mu kibaya cya Rusizi, aho imirwano ikaze imaze iminsi ibera kuva ku wa kabiri tariki ya 02/12/2025. Abaturage bo mu duce twegereye umupaka bakomeje gutanga ubuhamya ku guturika gukomeye kw’ibisasu bituruka ku butaka bw’u Burundi bigatera ingaruka ku basivili bo muri Congo.
Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa gatanu AFC/M23 yatwitse indi mbunda nini y’ingabo z’u Burundi yari yashyizwe mu gace ka Rugombo, igikorwa cyateje igihombo gikomeye no guhungabanya cyane umutekano w’abaturage bo mu kibaya cya Rusizi, harimo abahasize ubuzima n’abakomeretse.
Kugeza ubu, imikoreshereze y’izi mbunda nini z’u Burundi ikomeje guteza impaka ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano w’abasivili no guhangayikishwa kwiyongera kw’intambara mu karere. Mu gihe AFC/M23 ikomeje kwagura ibirindiro mu bice byinshi bya Kivu y’Amajyepfo, impungenge ku hazaza h’amahoro muri ako gace zirushaho kwiyongera.






