Zimwe mu mbunda zakoreshwaga n’Abasirikare ba Republika ya Demokarasi ya Congo, bo mwitsinda rya ba Hiboux, ziheruka gufatwa mpiri muntambara yo kw’itariki 14/10/2023, zagaragajwe.
Iz’i Mbunda, nk’uko Minembwe Capital News, yabwiwe ay’amakuru n’uko zafashwe n’abo mu mutwe wa M23 nyuma y’urugamba rukomeye rwari rubahanganishije na FARDC n’abafatanya bikorwa babo, maze M23 bakaza kugaragaza ubunararibonye. Iyi mirwano kandi yasize M23 yirukanye iri huriro ry’imitwe y’itwaje imbunda ishigikiwe na Leta ya Kinshasa, harimo Wazalendo, FDLR, n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC). Aho igice ca Bwiza, k’uwitabi ndetse na Burungu, ibice biherereye muri Groupement ya Tongo, teritwari ya Rutsuru, ko byahise byigarurirwa na M23.
Ay’amakuru akomeza avuga ko iyi mirwano yasize M23 yirukanye iri huriro ry’imitwe y’itwaje imbunda harimo na Hiboux ndetse n’abacancuro(Wagner), mu Mujyi wa Kitchanga. Gusa M23 yaje kwikura muri Kitchanga, hongera kujamo Wazalendo, maze bazenguruka uyu Mujyi kugeza kuri uyu wa Gatatu, tariki 18/10/2023.
Zimwe murizo Mbunda zambuwe abo mu mutwe wa Hiboux, Minembwe Capital News, ifite amashusho y’izo Mbunda zo mubwoko butatu: “AK-47, Ceceni na Uzi gun.”
N’imbunda zifite “imitutu irasa bucece(silence) ndetse zikagira na Jimeri hejuru k’umututu.”
By Bruce Bahanda.
Mukosore Burungu iri muri groupement Bashali Kaembe muri zone ya Masisi naho Bwiza ikaba muri groupement Bishusha zone ya Rutchuru