Imfungwa za RDC n’iza AFC/M23 zigiye guhererekanwa
Repubulika ya demokarasi ya Congo yemeye kurekura imfungwa ifunze zizira umutwe wa M23, mu rwego rwo kubahiriza amasezerano impande zombi zasinyiye i Doha muri Qatar.
RDC na AFC/M23 byasinye amasezerano i Doha imbere ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika yo guhererekanya imfungwa nk’intambwe yo guhoshya ubushamirane ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC hagati y’impande zombi.
Muri iryo sinya byumvikanye ko uko guhererekanya imfungwa bizagirwamo uruhare na komite mpuzamahanga y’umuryango wa Croix-Rouge.
AFC/M23 isaba ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi kurekura abantu bagera kuri 700 bafite aho bahuriye n’iri huriro. RDC na yo igasaba ko abasirikare 1,500 ba FARDC bafatiwe i Goma bakoherezwa mu kigo cya Rumangabo bakinjizwa muri AFC/M23 basubizwa Leta.
Ariko mu kwezi kwa kane uyu mwaka, igice cya mbere cy’abasirikare ba FARDC bari mu nkambi ya Monusco mu mujyi wa Goma nyuma yo gutsindwa na M23, cyoherejwe i Kinshasa.
Mu kucyohereza hifashishijwe ubufatanye na Croix-Rouge, Monusco, RDC na AFC/M23.
Icyakurikiyeho n’uko AFC/M23 yahise ishinja RDC kurenga ku masezerano, igaragaza ko ikomeje gukorera iyicarubuzo abantu bayo ifungiye i Kinshasa n’ahandi.
Ibyo bibaye mu gihe intumwa za RDC n’iza AFC/M23 zimaze igihe kingana n’ukwezi mu biganiro i Doha muri Qatar.