Umubare wabantu bamaze kwicwa n’umutingito muri Maroc/Marocco, wazamutseho kurubu abamaze gutangazwa n’abantu 1,037. Ibi nibyatangajwe na Minisiteri y’Umutekano muriki gihugu ukaba ari umutingito wabaye mw’ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 08/09/2023.
Nkuko byavuzwe uyu mutingito wari kurugero rwa magnitude 6.8 wibasiye umujyi wa Marrakesh n’indi mijyi yo muri Maroc.
Indiba y’umutingito ni mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Marrakesh, nk’uko ikigo kigenzura iby’imitingito cyo muri Amerika(US) Geological Survey kibivuga, benshi mu bapfuye ngo bari mu bice bigoye kugeramo.
Umutingito wabaye ku isaha ya saa tanu z’ijoro muri Maroc.
Abakuru b’ibihugu batandukanye barimo Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron,
Vladimir Putin w’Uburusiya, Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky bose bageneye ubutumwa abaturage ba Maroc mu rwego rwo kwifatanya na bo.
Ubwongereza na Israel byiyemeje kuba byafasha Maroc mu bufasha bwose yakenera.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko yatanze amabwiriza yo gufasha abaturage ba Maroc mu bufasha bwose baba bakeneye.
Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, AU na wo wagaragaje ko wumva uburibwe bwatejwe n’ingaruka z’umutingito.
Tariki 06 zukwezi kwa Kabiri 2023 nibwo haherukaga kuba umutingito uteye ubwoba wibasiye Turukiya na Syria, ukaba warahitanye abarenga ibihumbi 59, ugira ingaruka ku basaga miliyoni 3.7.
By Bruce Bahanda.
Tariki 10/09/2023.
What i don’t understood is in fact how you are now not really a lot more well-favored than you may be now. You are so intelligent. You understand therefore significantly in terms of this matter, made me in my opinion consider it from a lot of varied angles. Its like men and women aren’t involved unless it’s something to accomplish with Woman gaga! Your personal stuffs outstanding. At all times deal with it up!