
Mugitondo canone batoraguye umurambo Mumikenke ho muri Teritware ya Mwenga Secteur ya Itombwe muntara ya Kivu Yepho mugihugu ca Republika iharanira democrasi ya Congo(RDC).
Iyinkuru yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 21.03.2023, saa 4:15Pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Mugitondo canone kuwakabiri ahagana mumasaha yakare batoraguye umurambo mugace kitwa Bukundji, gaherereye Mumikenke ho muri Groupement Basimunyaka homuri Teritware ya Mwenga muri Kivu yamajyepho.
Ayamakuru Minembwe Capital News tuyakesha abaturage baturiye akarere ka Mikenke, bagize bati : “Umurambo watoraguwe nuwumusore ukomoka mubwoko bw’Abashi, watoraguwe mugitondo kare kuruyu wa kabiri tariki 21.03.2023.”
Ubwo Minembwe Capital News yahabwaga ayamakuru nabaturage ba Mikenke, bavuze ko icaba cishe uwo musore womubwoko bwa Bashi batubwiye ko umurambo wagaragaraga ko wishwe nabantu bakoresheje icuma, atariko abakekwaho ubwo bwicanyi bakaba batarabasha kumenyekana nkuko byavuzwe gusa ako gace gakunze kubamo inyeshamba zomumutwe wa Red Tabara na Maimai ndetse na FDLR.
Ibi bibaye mugihe kuruyu wambere tariki 20.03.2023, harundi murambo wumugabo womubwoko bwa Babembe witwa Ebambe, wataburuwe murako gace ka Bukundji.
Ubu bwicanyi bukomeje kuzana umwuka mubi hagati mubaturage baturiye aka karere ka Mikenke. Akarere k’Imulenge mumisozi miremire, karikagize iminsi itarimike karimo agahenge kamahoro ninyuma yuko Brigadier General André Ohenzo, aje kuyobora 12ème brigade ifite icicaro gikuru Muminembwe.
Bwana Gen Ohenzo, akihagera yabwiye abaturage ko azanye umutekano mwiza mubaturage baturiye akarere kimisozi miremire y’Imulenge, gusa abasaba ko bomufasha kugarura amahoro . Imulenge harihamaze imyaka irenga irindwi (7), harintambara zihuza abaturage b’Irwanaho n’inyeshamba zomumutwe wa Red tabara, Mai Mai Bishambuke. Izi nyeshamba za Mai Mai Bishambuke ziregwa gufashwa ningabo za Republika iharanira democrasi ya Congo (FARDC), ubu bufasha babuhawe igihe ca Gen Dieudonne Muhima, nabamutsimbuye, nkuko bivugwa nabaturiye akarere kimisozi miremire.




