Hatoraguwe imirambo y’abana babiri barimukigero cy’imyaka irihagati 3 ni 5. N’imirambo yatoraguwe k’umunsi w’ejo tariki 02/11/2023.
Amakuru dukesha isoko yacu ya Minembwe Capital News, avuga ko iyo mirambo yatoraguwe mugace gaherereye m’u Mujyi wa Sake, ho muri Groupemant ya Kamuronza, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Nk’uko abaturage bari ahabereye i byago, bavuze n’uko bariya bana ba banje kuburirwa irengero kuri uyu wa Gatandatu(Niposho), tariki 28/11/2023. Kuri uyu wa Kane, abana baza gusanga aho biciwe bishwe urupfu rubi.
Amakuru avugako imirambo yabariya bana basanze icumiswe ibyuma ndetse batwitsweho ibice bimwe by’umubiri. Bikaba byavuzwe ko imirambo bayisanze hafi ya Petit Lac de Sake aho bakunze kwita kuri Lan de Base, nk’uko Sosiyete sivile ya Kamuronza yabitangaje.
Sosiyete sivile ikaba yahamagarira inzego z’igihugu zishinzwe kurinda umutekano waba sivile kuba bakora iperereza ry’imbitse kugirango abakoze ayomahano bafatwe bashikirizwe inkiko.
Gusa aka gace kabereyemo ayo mahano kagenzurwa n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, FDLR, Wagner na Wazalendo.
By Bruce Bahanda.