Imirwanire y’ingabo z’inkotanyi yarahinduwe nyuma y’urupfu rwa Major Dr Bayingana na mugenzi we Bunyenyezi, menya uko yahinduwe.
Ku itariki ya 23/10/1990 nibwo major Dr Peter Bayingana na mugenzi we Bunyenyezi batabarutse, nyuma y’urugamba barwanye rukaze, aho barwanaga intambara yo guhangana barebana n’ingabo za FAR (ingabo za perezida Habyarimana Juvenal).
Amateka avuga ko Inkotanyi zigitangira urugamba rwo kubohora igihugu cy’u Rwanda zarwanye urugamba rwo guhangana n’umwanzi barebana amaso ku yandi (Convention Warfare), ariko ibi ngo bikaba byaratumye abasirikare benshi ba RPF Inkotanyi bapfa kuko umwanzi bari bahanganye yari afite ibikoresho by’agisirikare byinshi, birimo n’imbunda zirasa kure ndetse n’indege z’intambara.
Rero urupfu rwa Major Dr Peter Bayingana na mugenzi we Bunyenyezi nawe wari ufite ipeti rya Major bamaze gupfa, Inkotanyi zahinduye imirwanire.
Nk’uko ay’amateka akomeza avuga Bayingana yavuganye na Bunyenyezi ko bari burwane mupaka basubije umwanzi inyuma, banasezerana ko baza guhurira i Ryabega ho mu Mutara. Bayingana n’ingabo yari ayoboye bahagurutse bava Kagitumba undi nawe ava Nyagatare, byarabaye bararwana uwo munsi ariko amasaha y’umugoroba baza kugwa mu gico bararaswa b’itaba Imana.
Bayingana yaguye ahitwa Kamagiri mu gihe Bunyenyezi we yaguye mu gace kari hagati ya Nyagatare na Ryabega.
Kuva uwo munsi, Paul Kagame wari umaze kuba umuyobozi mukuru mu ngabo za RPF Inkotanyi yahise afata umwanzuro wo guhindura imirwanire, aho kurwana ingabo ze zihanganye, ahitamo ko zi zajya zirwana zikoresheje gufata ambush, nubwo uko guhangana batabiretse burundu, ariko byahise biba gake.
Imirwanire y’ingabo z’inkotanyi ya mbere ngo yasize ihitanye abasirikare benshi kandi barimo n’abayobozi bari bakomeye mu nkotanyi.
Ikindi kandi mbere y’uko Paul Kagame ahindura iyi mirwanire yabanje gusaba ingabo ze gusubira inyuma maze bakijenga bundi bushya.
Muri uku kuvuka bundi bushya kw’i nkotanyi, niho urugamba rwakomereye ingabo za Habyarimana Juvenal, ibikoresho byabo bizihindukira umwanzi ukomeye kuko zaje kwigarurirwa n’inkotanyi.
Maze karahava, mu gihe gito ahagana mu mwaka w’ 1994 u Rwanda rwose rufatwa n’ingabo zari ziyobowe na Paul Kagame.
MCN.