Imirwano hagati ya FARDC na M23 yongeye gukangana nyuma y’uko ihinduye isura.
Abanye-kongo benshi batuye mu mujyi wa Goma batangiye guhungira mu gihugu cy’u Rwanda, nyuma y’aho ingabo z’u mutwe wa M23 zazengurutse uwo mujyi mu nini w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ubu bwoba bwateye abaturiye i Goma mu gihe M23 yafashe Sake mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 23/01/2025.
Iyi mirwano ikaba yakomereje mu bindi bice biherereye mu nkengero za Sake, nka hitwa Mubambiro, n’ahandi nka za Mugunga.
Ibi byatumye abenshi mu baturiye utwo duce bahungira i Goma, ariko kandi n’abaturage b’i Goma bakaba nabo bari guhungira mu Rwanda.
Nyamara kandi, ahagana isaha ya saa sita z’amanywa zo kuri uyu wa kane, ibimodoka by’intambara by’ingabo za RDC byinshi byongeye kwerekeza mu nkengero za Sake aho kuri ubu hari ku mvikana urusaku rw’imbunda rwinshi, ndetse biravugwa ko indege z’intambara za FARDC zirimo kurasa mu mujyi wa Sake uwo M23 yigaruriye.
Ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi, hari abantu benshi baherekeza bava i Goma bahunga bagana mu Rwanda.
Umuturage uherereye muri ibyo bice yabwiye Minembwe.com ati: “Abadipolomate bose bari i Goma bahungiye mu Rwanda. Kandi n’abaturage benshi bari guhunga bava i Goma, bari kuja mu Rwanda.”
Yakomeje agira ati: “Ntabwo twizeye umutekano wacu mu mujyi wa Goma.”
Imirwano ikomeje gusatira umujyi wa Goma nyuma y’uko M23 ifashe ibice byerekeza muri Kivu y’Amajy’epfo, aho bivugwa ko aba barwanyi bageze ku birometero 62 uvuye mu mujyi wa Goma werekeza i Bukavu.
Uretse Sake na Minova abarwanyi ba M23 binjiye ku kirwa cya Matanda cyegeranye na Nzulo ibikomeje gutera ubwoba abatuye umujyi wa Goma.
Impungenge ku batuye umujyi wa Goma ni nyinshi ndetse n’abajyana ibicuruzwa mu mujyi wa Goma, imodoka zabo ntizirimo kwambuka, inyinshi ziri mu mujyi wa Gisenyi.
Ibindi bikanganye cyane, n’uko imirwano ikomeje i Masisi na Lubero mu gihe kandi abarwanyi ba M23 berekeza i Butembo na Kivu y’Amajy’epfo, ndetse abandi muri aba barwanyi bari kwerekeza ku bwinshi i Walikale bazakomereza muri Kivu y’Amajy’epfo.