Imirwano hagati ya m23 na FARDC yakomereje mu bice bibiri.
Imirwano hagati y’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’umutwe wa m23 iri kubera mu bice byo muri teritware ya Nyiragongo mu gihe indi iri kubera mu bice byo muri teritware ya Masisi werekeza mu mujyi wa Goma.
Nk’uko amakuru amwe abitangaza imirwano yaramukiyeho kuri uyu wa gatanu tariki ya 24/01/2025, n’ingabo za Congo n’abambari bazo, bagabye ibitero ku birindiro bya M23 mu rwego rwo kugerageza gusubiza inyuma aba barwanyi.
Ibi bitero bikaze byagabwe mu nkengero za Sake ho muri teritware ya Masisi, ibindi bigabwa i Kibumba na Kanyamahoro muri teritware ya Nyiragongo.
Abatanga buhamya babwiye Minembwe.com ko intwaro ziremereye n’izito, kuva mu gitondo cya kare zarimo zumvikanira muri ibyo bice byavuzwe haruguru.
Ibyatumye ubwoba burushaho kwiyongera mu mujyi wa Goma.
Ariko bikavugwa ko ahanini ubu bwoba bwarushijeho kuba bwinshi muri uwo mujyi nyuma y’aho M23 yarimaze kwigarurira agace ka Mubambiro kose ndetse n’inkengero zako.
Ku rundi ruhande aba barwanyi ba M23 bivugwa ko bahaye inzira yo muri parike ya Virunga bakomeza inzira igana mu mujyi wa Goma.
Hagataho, ingabo za MONUSCO, FARDC, SADC, ingabo z’u Burundi n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo, bari kugerageza gushyinga ibibunda bikaze kugira ngo barinde umujyi wa Goma ntufatwe n’abarwanyi ba M23.