
Imirwano hagati ya M23 n’ihuriro rigize abasirikare ba leta ya Felix Tshisekedi ( FARDC), FDLR, Maimai Nyatura na Bacancuro, iyi mirwano yanone kuwagatandatu yatangiye ahagana saakuminazibiri zurukerera.
Ibi bitero by’ingabo za Republika iharanira democrasi ya Congo (FARDC) nabafatanya bikorwa babo babigabye mubirindiro bya M23 biri ahitwa Mushaki, Kingi na Malehe, iyimihana yose iri munkengero za Sake.
Président w’umutwe wa M23 bwana Bertrand Bisimwa, yanditse akoresheje Twitter ye avuga ati: Uyumunsi mugitondo co kuwagatandatu, Ihuriro rya bagize ingabo za Republika iharanira democrasi ya Congo (FARDC, Maimai, FDLR na Bacancuro), basubukuye ibitero mubirindiro byacu ndetse bongera nokurasa imbunda ziremereye mumihana ituwemo nabaturage mubice bya Malehe na Kingi.”
Kumunsi w’ejo hashize ibitero bya Fardc nabafatanya bikorwa babo babigabye mubice birihafi na Sake, uyumujyi wa Sake ukaba ari umujyi winkenerwa kuri buriwese bikanahamwa ko Sake ifashwe nabarwanyi bumutwe wa M23 ingabo za Republika iharanira democrasi ya Congo zahita zikura muri Goma.
Harandi makuru avuga ko ingabo za M23 nabagize ihururo rya basirikare ba FARDC, FDLR Maimai Nyatura na Bacancuro bazindutse barwanira muri Parc irihagati ya Sake na Mugunga.
Kumunsi w’ejo wo kuwagatanu tariki 10/03/2023, bivugwa ko abasirikare ba M23 babashe kwambura indi mihana yingenzi iherereye muri Teritware ya Masisi ariyo Kukirambi, Nyamitaba, Nyakariba ndetse na Nyakatsi .
Abaturage baturiye inkengero za Sake bakomeje guhunga berekeza iya Goma abandi baheza iyo mubihugu bya baturanyi na Congo ariho Rwanda na Uganda.