Imirwano iremereye yongeye kubura kuri uyu wa Mbere, hagati ya M23 n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yatumye abaturage benshi bongera guhunga mu bice bya teritware ya Masisi na Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni ahagana isaha ya saa kumi n’imwe z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 04/03/2024, n’ibwo biriya bitero byatangiye, nk’uko bye mejwe n’umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma.
Willy Ngoma yagize ati: “Kuva igihe cya saakumi n’imwe n’iminota 25, abo kuruhande rwa Guverinema, abanzi bamahoro, bateye ibirindiro byacu, biri muri axe ya Mabenga, ariko ingabo z’intare zisarambwe, turi kw’irwanaho kinyamwuga, kandi turaza kubavugutira umuti.”
Yunzemo kandi ati: “Ririya huriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, bari gukoresha ingufu zumurengera mukurasa ibisasu biremereye, amaherezo yabyo nuko ducyecekesha imbaraga z’u mu ijima.”
Iy’i mirwano yongeye gufata indi ntera mugihe uruhande rwa leta ya Congo, bari kurasa Ibisasu bidasanzwe. Bibaye nyuma y’uko harangiye i Nama y’abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu byo hereje abasirikare gufasha ingabo za FARDC kurwanya M23.
Muri iyo Nama basuzumye uko umutekano uhagaze ndetse banashiraho izindi ngamba nshyasha zo guhuza ibikorwa na FARDC mu rwego rwo gushaka icya mara imbaraga z’u mutwe wa M23.
Hizwe kandi uko Sadc, FARDC, ingabo z’u Burundi bazakorana na FDLR ndetse na Wazalendo, k’urugamba rwo k’ubutaka, mu mazi no mukirere.
Nyuma yamasaha make iriya Nama irangiye urusaku rw’imbunda ziremereye n’izito yahise y’umvikana mu bice byo muri teritware ya Masisi na Rutsuru.
Iy’i mirwano yabereye muri Mabenga, Mweso na Kirima, mu birometre 17 uvuye i Kibizi.
Imirwano yo kuri uyu wa Mbere, yongeye gutuma abaturage ibihumbi n’ibihumbi bata izabo mu bice bya bereyemo urugamba.
Kurundi ruhande mu masaha y’ubu nyuma saa tanu, urusaku rw’imbunda ziremereye rw’u mvikanye mu duce twa Muti, Kauma, Nyabitege na Lushebere.
MCN.