
Imirwano ikomeye ihanganishije M23 n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), FDLR, Wagner na Wazalendo, yabereye Kibumba, muri teritware ya Nyiragongo, amakuru yizewe avugako iyo mirwano yabereye neza mugace ka Mwishya, gaherereye mubirunga bya Nyiragongo. Gusa ihuriro ry’imitwe y’itwaje imbunda irikumwe n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) baje gusa nabahungiye ahagana kuri antenne zitatu (3) aho byemejwe ko naho habereye Urugamba rukaze.
Nyuma yabwo iy’imirwano yaje gukomereza mubindi bice aho Minembwe Capital News, yabwiwe ko kuri ubu Urugamba rukomeye rurimo kubera mugace ka Buhumba, k’umuhanda wa Kabiri(2).
Nk’uko twabibwiwe kuri Minembwe Capital News, nuko iy’intambara ingabo za FARDC zayishoyemo ubushobozi bwinshi ariko kugeza ubu umuriro w’imbunda za M23 ukomeje kubatwika arinako FARDC n’abambari babo bakomeza kw’iruka bahunga .
Umuvugizi wa M23, bwana Lawrence Kanyuka yemeje ko Urugamba rurimo kubera mugace ka Buhumba.
Yagize ati: “Ibitero byagabwe k’ubaturage, bigabwe n’ingabo z’igihugu ca Congo(FARDC, FDLR, Wagner na Wazalendo), kuri ubu birimo kubera muri Buhumba no munkengero zayo. Gusa M23 ikomeje kurwana k’ubaturage kandi turabarinda neza n’ubutunzi bwabo.”
K’urundi r’Uhande abaturage bo muri Kishishe na Bambo barahamagara ingabo z’u mutwe wa M23 ko FDLR na FARDC bakomeje gutinya uburyo ingabo za M23 zikomeje gufata ibindi bice, aha byagaragajwe n’umuhuza bikorwa w’umutwe wa M23, bwana Benjamin Mbonimpa, aho yabitangaje akoresheje urubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter.
Yagize ati: “Abaturage ba Bambo na Kishishe, baduhamagaye bakoresheje telephone ngendanwa batumenyesha ko FDLR na FARDC bakomeje gutinya ndetse kobamwe muribo bahunga bagana i Rwindi. Ico batinya n’uko Ingabo za ARC/M23 zikomeje gusonga imbere.”
By Bruce Bahanda.