Imirwano ikomeye hagati y’Ingabo za RDC na AFC/M23 nyuma y’isinywa ry’amasezerano.
Nyuma y’amasaha make gusa, Repubulika ya demokarasi ya Congo n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, bishyize umukono ku masezerano abaganisha ku mahoro, habaye imirwano ikaze hagati y’izi mpande zombi muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ni imirwano amakuru agaragaza ko yadutse ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 20/07/2025, ibera mu gace kitwa Businga no mu nkengero zako.
Amakuru akomeza avuga ko iyi mirwano yahagaritse ibikorwa byinshi byo muri grupema ya Nyangenzi.
Bikavugwa ko isoko ryaho riremera aha i Businga ku cyumweru, mu gihe kuri uwo munsi usanga ryakubise rikuzura, ariko ryarimo ubusa.
Amaduka yari yafunzwe, imihanda iri gutyo, kandi abaturage baho bari bafite ubwoba bwinshi.
Sosiyete sivili yamaganye iby’iyo mirwano, ngo kuko itwara ubuzima bw’abaturage benshi, ndetse kandi igahagarika ibikorwa byabo, binyanye n’iterambere.
Benshi mu baturage bari batuye hafi na Businga yari yagabwemo ibyo bitero by’ihuriro ry’Ingabo za RDC, bahatiwe kuguma mu mago, ku mpamvu z’iyo ntambara.
Mu gihe kandi n’abatuye ahaberaga imirwano bahunze, berekeza mu bindi bice bitekanye nk’uko amakuru akomeza abivuga.