Imirwano Idasanzwe Hagati ya FARDC na Wazalendo Igaragaza Intege nke mu Ihuriro ry’Umutekano wa Leta ya Congo
Mu ntara ya Maniema, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), haravugwa imirwano ikomeye kandi itari isanzwe yahuje Ingabo za Leta (FARDC) n’abarwanyi bo mu ihuriro rya Wazalendo, basanzwe bafatanya mu bikorwa bya gisirikare, by’umwihariko mu kurwanya ihuriro rya AFC/M23.
Iyo mirwano imaze iminsi ibera muri Teritwari ya Kailo, by’umwihariko mu gurupema za Kasenga Numbi na Kulu, aho amakuru yizewe Minembwe Capital News yahawe agaragaza ko yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, igakomeza n’ahar’ejo ku wa mbere tariki ya 26/01/ 2026.
Amakuru aturuka mu nzego zibanze avuga ko impande zombi zapfuye ubugenzuzi bw’uduce twa Kasenga, Kibaraka na Ndekemanga, twari tumaze igihe tugenzurwa n’abarwanyi ba Wazalendo. Nyuma y’imirwano, FARDC ni yo yahise itwigarurira asubiye, isubizamo ubuyobozi bwa Leta.
Ibi byabaye mu gihe Wazalendo, zigizwe ahanini n’urubyiruko rw’abasivile rwahawe intwaro, zari zarashyizwe imbere na Leta ya Kinshasa mu rwego rwo gufatanya n’ingabo za FARDC mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, cyane cyane AFC/M23 ikorera mu burasirazuba bw’igihugu.
Bagaragaza ko iyi mirwano hagati y’abafatanyabikorwa ishobora kuba ishingiye ku kutumvikana ku micungire y’ibikorwa bya gisirikare, kugabana ububasha ku butaka, cyangwa imiyoborere idahwitse y’imitwe yitwaje intwaro yishyize hamwe n’ingabo za Leta. Ibi bikaba byongera impungenge ku mutekano w’abaturage, ndetse bikerekana imbogamizi mu ntego yo guhuza imbaraga mu guhangana n’imitwe irwanya Leta.
Kugeza ubu, inzego za Leta ya RDC ntiziratangaza itangazo risobanura imvano y’iyi mirwano n’ingaruka zayo ku mutekano rusange. Gusa, ibi bibaye byongera kwibutsa ko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo gikomeje kuba ingorabahizi, gisaba ingamba zinoze, ihuriro rifite umurongo uhamye, n’imiyoborere isobanutse mu bikorwa bya gisirikare.
Mu gihe abaturage ba Maniema bakomeje kwibasirwa n’ingaruka z’iyo mirwano, amaso y’isi yose akomeje guhanga Kinshasa, harebwa niba hazafatwa ingamba zihamye zo gukumira amakimbirane hagati y’abafatanyabikorwa, no gusigasira intego nyamukuru yo kugarura amahoro arambye muri aka karere kamaze igihe karazahajwe n’intambara.






