Kumunsi ugira Kabiri har’intambara muri Groupemant ya Kibumba, muri teritware ya Nyiragongo, i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. N’imirwano ikomeje guhanganisha umutwe wa M23 n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo( FARDC, FDLR, Wagner na Wazalendo).
Iy’i mirwano nk’uko twabibwiwe kuri Minembwe Capital News, nuko kuri ubu irimo kubera mugace kitwa ‘Kadrapeau,” werekeza mugace ka Kalac homuri Parike ya Virunga.
Mu masaha abiri ashize Urugamba rwaberaga muduce duherereye muri Groupemant ya Buhumba na Kibumba aho byemejwe ko ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo zarashe ibibunda biremereye byaje no kwangiriza amazu y’abaturage agera kuracumi natatu(13), mur’iyi Mihana iherereye muri Kibumba.
Kugeza ubu ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abambari babo bakomeje kurwana basubira inyuma kuko imirwano irasatira igana mu marembo y’u Mujyi wa Goma.
By Bruce Bahanda.