Imirwano Ikaze Hagati ya AFC/M23 na Wazalendo Yongeye Kubura muri Kivu y’Epfo
Mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, imirwano ikaze yongeye kubura hagati y’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) n’abarwanyi ba Wazalendo, bafatwa nk’abafatanya bikorwa ba FARDC ndetse n’ingabo z’u Burundi ziri mu bikorwa bya gisirikare muri aka karere.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News avuga ko iyi mirwano yatangiye mu gitondo cya kare, itangirira ahitwa Ikambi, mu gice cya Irega, muri Gurupoma ya Luhago. Abatangabuhamya bavuga ko kuva mu masaha ya saa kumi n’imwe z’igitondo hakomeje kumvikana urusaku rw’imbunda ntoya n’izikomeye, mu gihe buri ruhande rwageragezaga kwigarurira udusozi two hejuru dufatwa nk’inyungu ya gisirikare mu igenzura ry’ako gace.
Kugeza ubu, nta mubare w’abaguye cyangwa abakomeretse watangajwe ku mpande zombi, kandi ubuyobozi bw’akarere ntiburagira icyo butangaza ku mubare w’impfu cyangwa ingaruka z’ibanze. Gusa amakuru yemeza ko abaturage bo mu bice bya Ikambi na Irega bakomeje guhunga berekeza mu duce twegereye aho bumva ko hari umutekano, mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo.
Iyi mirwano iza mu gihe intambara z’urudaca ziri gukaza umurego mu Burasirazuba bwa RDC, aho umutwe urwanya Leta wa AFC/M23 ukomeje kwigarurira uduce dutandukanye, mu gihe inzego za Leta ya Congo zananiwe kugarura umutekano n’ituze.
Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko AFC/M23 yamaze kwigarurira ibice byabereyemo imirwano ya none, ariko uyu mutwe nturagira icyo utangaza ku mugaragaro ku by’ayo makuru.
Turakomeza gukurikirana uko ibintu bihinduka n’ingaruka z’iyi mirwano ku baturage batuye muri aka karere.






