Imirwano ikaze i Uvira: Abasirikare ba FARDC, FDNB na Wazalendo bahungiye muri Fizi n’i Burundi nyuma yo gutsindwa ku mirongo y’imbere
Amakuru aturuka mu bice bya Uvira na Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo aragaragaza ko abasirikare benshi b’u Burundi, FARDC ndetse n’imitwe ya Wazalendo bambutse umupaka berekeza mu gihugu cy’u Burundi abandi abgwiriyemo Wazalendo bahungira muri teritware ya Fizi, nyuma y’imirwano ikaze imaze iminsi ibera mu kibaya cya Rusizi.
Abaturage babonye aba basirikare bambuka umupaka bavuga ko bagaragaraga nk’abantu bananiwe cyane, bamwe bafite ibikomere abandi bambaye nabi bitewe n’imirwano ikaze bamazemo iminsi. Amakuru yemeza ko mu bahungiye mu Burundi harimo n’abasivile benshi na bo basabwe kuva mu byabo kubera intambara ikomeje kwiyongera.
Igihugu cy’u Burundi nta kintu kiratangaza kuri aya makuru y’aba basirikare bambutse. Gusa amakuru ahari avuga ko u Burundi bwemera kwakira abarwanyi ba FARDC na Wazalendo nyuma yo kubambura intwaro, kugira ngo badakomeza imirwano mu gihugu cyabo.
Ibi bibaye mu gihe imirwano hagati ya FARDC, ingabo z’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo ku ruhande rumwe na AFC/M23 ku rundi ruhande, ikomeje kwegera umujyi wa Uvira ku buryo buteye impungenge abaturage n’imiryango yita ku burenganzira bwa muntu iratabaza.
AFC/M23 imaze gufata uduce turimo Nyakabera ndetse ikaba yamaze kwinjira mu gace ka Sange, umujyi uri ku birometero 30 uvuye mu mujyi wa Uvira. Abatuye ako gace bavuga ko indirimbo z’amasasu zikomeje kwiyongera, ibintu byatumye benshi batangira kwimuka berekeza mu bice bitarimo imirwano.
Kugeza ubu, nta rwego na rumwe rwo muri Leta y’u Burundi cyangwa iya RDC ruratanga itangazo ryemeza cyangwa rihakana amakuru y’uko abasirikare n’abasivile bambukira mu Burundi no muri Fizi. Ariko ibimenyetso by’abaturage bihamya ko ibikorwa byo guhungira mu bihugu by’abaturanyi byafashe indi ntera mu masaha ya nyuma y’imirwano.
Imiryango y’ubutabazi ikomeje gusaba ko hashyirwaho inzira z’umutuzo n’ubufasha bwihuse ku bahungabanyijwe n’iyi mirwano ituma umutekano w’Akarere ka Uvira urushaho kuzamba.






