Imirwano Ikaze ku Gataka hafi ya Uvira, Ihuriro ry’Ingabo za Leta rya RDC Ryahuye n’Igihombo gikomeye
Amakuru yizewe aturuka mu gace ka Gataka, kari mu misozi ireba umujyi wa Uvira hafi ya Gafinda werekeza mu cyerekezo cya Mugeti, aravuga ko kuri uyu wa mbere habereye imirwano ikaze, nubwo yamaze igihe gito, hagati y’umutwe wa MRDP-Twirwaneho n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo na FDLR.
Nubwo iyi mirwano itamaze igihe kinini, amakuru aturuka aho yabereye agaragaza ko uruhande rwa Leta rwahuye n’akaga gakomeye n’igihombo kiremereye mu basirikare barwo.
Mu buhamya bwahawe Minembwe Capital News, n’umwe mu barwanyi ba Twirwaneho, utashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano, yavuze ko imirwano yabaye ku gicamunsi cyo ku wa mbere tariki ya 22/12/ 2025, aho yagize ati:
“Ku Gataka twahanganye n’ingabo za FARDC zifatanyije na Wazalendo na FDLR. Nubwo imirwano yamaze igihe gito, twababaje cyane.”
Uyu mutangabuhamya yakomeje asobanura ko aka gace ka Gataka, kari hafi yo ku Gakanisa werekeza Karyamabenge mu mujyi wa Uvira, habaye agasenyaguro gakomeye ku ngabo za Leta. Yemeje ko FARDC yahiciwe abasirikare benshi, nubwo atigeze atangaza umubare w’abahaguye.
Ku rundi ruhande, amakuru yemeza ko imisozi myinshi yerekeza i Ndondo uvuye mu mujyi wa Uvira ubu igenzurwa na Twirwaneho, ndetse n’igice cyose cy’i Ndondo muri grupema ya Bijombo, teritware ya Uvira, kiri mu maboko y’uyu mutwe.
Ibi bibaye mu gihe kandi indi mirwano ikomeye yabereye mu nkengero za Makobola, muri teritware ya Fizi. Iyo mirwano yasize ihuriro rya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ryigaruriye uduce twinshi two muri ibyo bice turimo Lusambo na Mukwezi, hamwe n’utundi, nyuma yo guhambiriza no kwirukana ingabo za Leta ya RDC.
Izi ntambara zikomeje gutuma umutekano muke urushaho kwiyongera mu bice bya Kivu y’Amajyepfo, mu gihe abaturage bakomeje guhunga, amahanga akomeza gukurikiranira hafi uko ibintu bihagaze, n’ingaruka z’iyi mirwano ku mutekano w’akarere kose k’ibiyaga bigari.






