Imirwano Ikaze ku Misosi ya Makobola, AFC/M23 Igenzura Uduce Twinshi, FARDC n’Abambari Bayo Bari Guhunga
Mu gace ka Makobola, kari muri teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), haravugwa imirwano ikaze ihuza ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) n’ingabo za Leta ya Kinshasa (FARDC), zifatanyije n’abambari bazo barimo umutwe wa FDLR, ingabo z’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo.
Amakuru aturuka muri ako gace yemeza ko iyi mirwano yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, ikaba iri kubera ku misosi ihanamiye umujyi wa Makobola, ahafite akamaro kanini mu bya gisirikare no mu by’umutekano bitewe n’imiterere yaho y’ikirere n’ubutaka.
Nubwo hari amakuru amwe avuga ko AFC/M23 yaba yongeye gufata burundu umujyi wa Makobola, amasoko ya Minembwe Capital News ahamya ko abarwanyi ba AFC/M23 bageze muri uwo mujyi ku mugoroba w’ejo hashize ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, ariko nyuma bakaza kuwuvamo, bagafata imyanya ikomeye ku misozi iwuhanamiye. Iyo myanya ni yo yabaye ishingiro ry’imirwano yongeye kubura mu gitondo cy’uyu munsi.
Aya makuru akomeza avuga ko AFC/M23 iri kwirukana bikomeye FARDC n’abambari bayo, ku buryo mu duce twa Lusambo, Abeka n’ahandi hafi aho, ingabo za Leta zamaze kuhava zerekeza ku muhanda ugana mu mujyi wa Baraka, mu rwego rwo gushaka uko zakiza amagara yazo.
Ahandi FARDC yagaragaye iri guhunga ni mu gace ka Swima, gusa amakuru avuga ko kugeza ubu AFC/M23 itaragera muri ako gace, nubwo umutekano waho ukomeje kuba muke cyane kandi uteye impungenge.
Iyi mirwano yongeye guteza ingaruka zikomeye ku baturage, aho benshi bari guhunga ari benshi, berekeza mu mijyi ya Uvira, Baraka n’ahandi hafatwa nk’ahari umutekano muke ugereranyije n’aho imirwano iri kubera. Abaturage bahunze bavuga ko bafite impungenge z’uko imirwano ishobora gukomeza gufata indi ntera, igakwira no mu bindi bice bya Kivu y’Amajyepfo.
Mu gihe imirwano ikomeje, Makobola n’imisozi iyikikije bikomeje kuba ahantu h’ingenzi hahanzwe amaso n’abasesenguzi b’umutekano, kuko icyerekezo cy’iyi ntambara gishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’akarere kose no ku mibereho rusange y’abaturage.






