Hafi n’u Mujyi wa Goma, hongeye kubura imirwano ikaze hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, Wagner, Imbonerakure zu Burundi, FDLR na Wazalendo.
N’imirwano y’ubuye nyuma yasaa sita, kuri uyu wa Gatatu, tariki 27/12/2023, mu masaha agana k’umugoroba wa joro, nk’uko iy’i nkuru Minembwe Capital News, tuyikesha bamwe mu barwanyi b’u mutwe wa M23.
Amakuru yizewe avuga ko iriya mirwano yarimo ibera mu bice byo muri grupema ya Kibumba, muri teritware ya Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iy’intambara yongeye kubera mu nkengero z’u Mujyi wa Goma, mugihe iminsi ine(4) ishize irimo kubera hafi na Sake, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ahagana isaha z’igitondo cyakare cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 27/12/2023, bya vuzwe ko ingabo za General Sultan Makenga, zari zimaze kugera mu bilometre 4 n’u Mujyi wa Sake, nawo uri mubilometre 27 n’u Mujyi wa Goma.
Bruce Bahanda.