Imirwano ikaze yongeye kubura hagati ya FARDC na AFC/M23 mu bice byo muri teritware ya Masisi
Imirwano ikaze yongeye kwaduka mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 18/11/2025, mu bice bitandukanye byo muri grupema ya Nyamaboko II, muri teritware ya Masisi, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, hagati y’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo AFC/M23 n’ingabo za Leta, FARDC, zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro izwi nka Wazalendo.
Nk’uko byemezwa n’amakuru aturuka ahabereye imirwano, imirwano yatangiye mu masaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo mu duce twa Nyabashwa, Kasheke na Bituna. Abatangabuhamya bavuga ko AFC /M23 yaturutse mu gace ka Kazinga, icyakiranira na FARDC muri biriya bice byavuzwe haruguru.
Hirya no hino muri utwo duce humvikanye urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje, ibintu byatumye abaturage bahungabana no guhunga bava mu byabo. Umwuka w’ubwoba wagaragaye cyane cyane mu duce twa Humura n’ahandi hafi aho, aho abaturage batekereza ko hashobora gukurikiraho kwigarurirwa kw’utundi duce cyangwa ibindi byago nk’uko Wazalendo batesa abasivile iyo batsinzwe.
Iyi mirwano ibaye mu gihe hashize iminsi ibiri gusa AFC/M23 ihanganiye na Wazalendo mu gace ka Bitoi, ibyanarangiye ako gace uyu mutwe wa AFC/M23 ukigaruriye.
Kugeza ubu, nta mubare nyawo uratangazwa ku bapfuye cyangwa abakomeretse muri ibi bitero, kandi inzego za gisirikare za Leta ntiziragira icyo zitangaza ku mugaragaro ku bijyanye n’ibi bikorwa bishingiye ku ntambara.
Iyi myivumbagatanyo y’imirwano ikomeje gukurura impungenge ku mibereho y’abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo, ahamaze imyaka irenga 20 hibasirwa n’intambara zidashira, iterabwoba, ubusahuzi n’ihohoterwa rikabije.






