Imirwano Ikaze Yongeye Kubura mu Misozi ya Kaziba: AFC/M23 Irasunika kubi FARDC, Ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo
Mu misozi ya Kaziba, muri teritwari ya Walungu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hongeye kuvugwa imirwano ikaze hagati y’umutwe wa AFC/M23 n’ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba FDLR ndetse n’abo mu mutwe wa Wazalendo.
Amakuru aturuka ahabereye imirwano yemeza ko yatangiye ku wa mbere, tariki ya 01/12/2025, mu masaha y’umugoroba, ubwo FARDC n’abambari bayo bagabaga igitero kigamije kwambura AFC/M23 uburenganzira bwo kugenzura agace ka Kaziba n’inkengero zako.
Imirwano yakomeje kugera mu gitondo cyo ku wa kabiri, aho yageze mu misozi ya Kaziba igana mu cyerekezo cya Uvira. Aho iyi mirwano iri kubera ni ku mupaka uhuza teritwari ya Walungu n’iya Uvira, mu misozi ikunze kuba ah’ingenzi mu bikorwa bya gisirikare.
Abaturage baho batangaje ko AFC/M23 ikomeje gusunika imbere, igatera ibihombo bikomeye ku ngabo za Leta n’abafatanyabikorwa bazo. Umuturage umwe yagize ati: “AFC/M23 irakomeje gusatira, yirukana FARDC n’abo bafatanyije. Imirwano irakomeye mu misozi ya Kaziba. Ariko nubwo ubu AFC/M23 irusha imbaraga, ni FARDC yabatangijeho igitero.”
Mu gihe iyi mirwano ikomeje, hanavugwa igitero giturutse i Uvira cyakozwe n’abarwanyi barenga 500 ba Wazalendo, berekeje i Katogota mu rwego rwo kurwanya AFC/M23. Kuri ubu, abo barwanyi bageze mu gace ka Luvungi mu kibaya cya Rusizi.
Iyi mirwano ije mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa RDC ukomeje gukomera, by’umwihariko muri Kivu y’Amajyepfo, aho harimo kurushaho kugaragara ibimenyetso by’intambara ikomeye.






