Imirwano yongeye kubura nyuma yiminsi igera kuri 4 batarwana.
N’imirwano irimo kubera mugace ka Nyakabingu na Kabarekesha uduce duherereye mubilometre bitatu na Burungu, homuri teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Iriya mirwano byavuzwe ko irimo guhanganisha umutwe wa M23 n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, FDLR, Wagner, na Wazalendo.
Nk’uko Minembwe Capital News, yahawe ay’amakuru n’uko uku guhangana hagati ya M23 n’ingabo za RDC, barimo kwerekeza mu Muhanda wa Burungu ugana Kitshanga, bigakekwa kwari zangabo za RDC zigize igihe zivugwaho ko zagiye kubohoza ingabo zabo zifungiraniwe mu Mujyi wa Kitshanga aho zahungiye mungabo z’umuryango wa EAC nyuma y’imirwano ikaze yahesheje M23 kwambura ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo u Mujyi wa Kitshanga, ahagana Muntangiriro z’ukwezi kwa Cumi.
By Bruce Bahanda.