Imirwano ikaze yongeye kwaduka mu duce dutandukanye two muri Kivu y’Amajyepfo.
Nyuma y’imirwano ikomeye iheruka kubera mu misozi ya Nyangenzi muri teritware ya Walungu no mu gace kamwe gaherereye hafi n’ikibuga cy’indege cya Kavumu ho muri teritware ya Kabare mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kuri uyu wa gatatu nanone hongeye kubura indi na yo ibera muri iyi teritware ya Kabare, ariko yo ibera mu duce tunyuranye twayo.
Ahagana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 16/07/2025, ni bwo iyi mirwano yadutse, aho hari hahaganye ihuriro ry’ingabo za Congo ririmo FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo.
Ubuhamya Minembwe Capital News yahawe bugira buti: “Imirwano ikaze yadutse mu duce twa Cirumba, i Mudata na Kajege, utu duce twabereyemo iyo mirwano, duherereye mu majyaruguru y’umujyi wa Bukavu.”
Aya makuru akomeza avuga ko iri huriro ry’ingabo za Congo kwariryo ryagabye ibyo bitero mu birindiro bya AFC/M23, ariko ngo risubizwa inyuma.
Ati: “Ingabo za FARDC, iz’u Burundi, n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR zagabye ibitero ku birindiro bya AFC/M23, ariko uyu mutwe wa wabisubije inyuma.”
Kimwecyo imirwano biravugwa ko igikomeje, ndetse ko n’umugambi wa Leta ugikomeje wo kugira ngo yigarurire ibice yambuwe birimo umujyi wa Bukavu n’uwa Goma.
Ni mu gihe kandi umutwe wa Twirwaneho washyize itangazo hanze urigaragazamo ko ingabo z’u Burundi zagose ibice bituwe n’Abanyamulenge, mu rwego rwo kugira zibarimbure.
Ibice uwo mutwe uvuga byagoswe n’ingabo z’u Burundi ni Rurambo, Mikenke na Rugezi ndetse n’ibindi bitandukanye byo mu misozi miremire y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo.
Uyu mutwe nanone usanzwe ukorana byahafi n’umutwe wa M23, wavuze ko ufite uburenganzira bwo kwirwanaho, bityo ko mugihe wagabweho ibitero uzirwanaho byanze bikunze, kandi ko ushoboye guhashya uwari we wese uzawugabaho ibitero n’uzagerageza kurwanya abaturage.