Imirwano ikomeye hagati y’Ingabo za RDC na M23 iri kubera mu duce two muri Rutshuru
Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zimaze iminsi ibiri zihanganira n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa mu duce dutandukanye two muri teritware ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi mirwano yatangiye ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 28/09/2025 ikaba yakomeje no kuri uyu wa mbere.
Nk’uko aya makuru abigaragaza ibitero by’uruhande rwa Leta byagabwe mu duce tugera kuri tune two muri grupema ya Bukombo muri teritware ya Rutshuru.
Uduce yabereyemo neza hari aka Lulerere, Makomalahe, Kitunva na Kashavu.
Uru ruhande rwa Leta amakuru anagaragaza kandi ko ari rwo rwagabye ibi bitero muri turiya duce twavuze haruguru.
Iyi mirwano kandi ikomeje kumvikanamo imbunda ziremereye n’izoroheje, ibyanatumye abaturiye biriya bice iri kuberamo berekeza mu bice bitekanye, barahunga.
Andi makuru avuga ko uyu mutwe wa M23 uri kwirukana ingabo z’u ruhande bahanganye, aho uzirukana uzijana mu mashyamba yo muri ibyo bice, bikaba ari byo bituma imbunda zigikomeje kumvikana cyane.
Ndetse binavugwa ko urusaku rwazo ruri kumvikanira mu mwinjiro wayo mashyamba, bigaragaza ko M23 ikomeje kwagura ibirindiro byayo.
Ibi bibaye mu gihe FARDC n’abambari bayo basenye ikiraro cya Mpeti cyari ingenzi ku baturage bo muri teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu gusenya iki kiraro bakoresheje indege z’intambara n’indege zitagira abapilote zizwi nka drone.
Iki kiraro cyasenywe kikaba giherereye muri grupema ya Kasimbi, cyasenywe mu gitero ziriya ngabo zagabye mu rukerera rwo ku cyumweru, ejo hashize.