Imirwano Ikomeye i Maluku Isize Abantu Bapfuye, Umutekano Ukomeje Guhungabana hafi ya Kinshasa
Nibura abantu babiri ni bo bamaze kumenyekana ko bapfiriye mu mirwano ikomeye yabaye ku wa Kabiri tariki ya 16/12/2025, hagati y’abaturage bo mugace ka Mpukinsele n’abitwaje intwaro bo mu mutwe wa Mobondo, muri komini ya Maluku, hafi ya Kinshasa. Iyi mibare bivugwa ko ikiri y’agateganyo, kuko imirwano yamaze igice cy’umunsi kandi ishobora gutuma umubare w’abapfuye wiyongera.
Umuyobozi wa komini ya Maluku, Alexis Mampa Mundoni, yatangaje ko nubwo habayeho imirwano ikaze, abaturage batigeze bahunga ngo bave mu byabo. Ahubwo, yavuze ko abaturage bagumye mu mihana yabo maze bakaza gutsinda abo barwanyi nyuma y’amasaha menshi y’imirwano.
Ati: “Aha iwacu hamaze kugezwa imibiri y’abantu babiri gusa, ariko kugeza saa sita z’amanywa hari hakiri imirwano. Abitwaje intwaro ntibarava ku misozi yo hejuru (plateau), baracyahari. Abaturage ntibahungiye ahandi; ahubwo barwanye maze birukana abo barwanyi nyuma y’imirwano ikomeye.”
Iyi mirwano iherutse kuba yiyongereye ku ruhererekane rw’ibikorwa by’urugomo bikomeje kugaragara muri aka gace. Tariki ya 23/11/2025, igitero cyagabwe n’abitwaje intwaro ba Mobondo mu muhana wa Nkana, muri teritwari ya Kwamouth, gihitana abantu 21, bose bakaba bari abasivili.
Ku rundi ruhande, igisirikare cy’igihugu cyari cyatangaje ko icyo gitero cyahitanye abantu 19, barimo abasivili 13. Muri abo basivili bishwe, harimo abana batatu bari bafite imyaka itanu n’abayirengeje gato.
Ibi bikorwa by’urugomo bikomeje guteza impungenge ku mutekano w’abaturage bo mu bice byegereye Kinshasa, bikongera gusaba ko habaho ingamba zihamye zo kurinda abasivili no kugarura ituze rirambye muri aka karere.






