Imirwano ikomeye yaramukiye mu duce two muri Kalehe.
Kuri uyu wa kane tariki ya 16/01/2025 imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, yazindutse ibera mu duce duherereye muri teritware ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Iyi mirwano, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga iri kubera ahitwa Shanje na Rumbishi.
Utu duce twombi tukaba tubarizwa mu gice cya Numbi haherereye hafi ya centre nini muri Kalehe ari yo Minova.
Amasoko yacu atandukanye dukesha iy’i nkuru yemeza ko umutwe wa M23 uri gukubita kubi uruhande rurwanirira Leta ya Kinshasa.
Iyi mirwano ije ikurikira iyabaye ahar’ejo aho M23 yirukanye iri huriro rigizwe n’ingabo za Congo, iz’u Burundi, Wazalendo, FDLR n’abacanshuro b’Abazungu baturutse i Burayi, ibirukana muri centre ya Ngungu muri teritware ya Masisi.
Ni mu gihe kandi uyu mutwe nanone wafashe akandi gace gaherereye muri teritware ya Nyiragongo kitwa Nditi, nk’uko amakuru akomeza abivuga.
Hagataho, FARDC n’abambari bayo bakomeje gutakaza ibice byinshi ku muvuduko wo hejuru, ahanini byo muri Kivu y’Amajyaruguru.