
Mu gihe inyeshamba zomumutwe wa M23 wari ukomeje kurekura ibice wari warafashe ndetse hatangiye kugaragara icyizere ko mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo haba hagiye kuboneka amahoro, urugamba hagati ya FARDC na M23 rwongeye kubura.
Ni imirwano iri kubera mu gace ka Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo, yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12.04.2023.
President wa M23 bwana Bertrand Bisimwa yatangaje ibyiyi Mirwano abinyujije kuri Twitter ye muri iki gitondo, yavuze ko “Nyuma yuko M23 yari yashyikirije ingabo za EACRF, ibice birimo Kibumba nahandi muri iki gitondo, ubufatanye bwingabo za Kinshasa nimitwe irimo Maimai Nyatura, FDLR nabacanchuro, bagabye igitero ku barwanyi bacu maze natwe twirwanaho Imirwano ikaba igikomeje.”
Bertrand Bisimwa yasoje ubutumwa bwe, avuga ko bamaganye ubu bushotoranyi bwa FARDC bubaye inshuro nyinshi, bwo kurenga ku myanzuro yafashwe n’Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa EAC.
Iyi mirwano yubuye mu gihe umutwe wa M23 wari ukomeje kurekura ibice wari warafashe ukabishyikiriza ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba ndetse bikaba byari biteganyijwe ko bizageza kwitariki 15.04.2023 uyu mutwe waramaze kurekura ibice byose wari warafashe.
Gusa muri aka gace ka Kibumba kavugwamo kuburamo imirwano, kari katangiye kuvugwamo ibikorwa byo guhohotera abaturage, nkuko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na M23 ku wa Mbere tariki 10.04.2023, igaragaza abaturage bamaze kwicwa n’imitwe ifasha FARDC barimo umuganga w’umukobwa wababaje benshi wishwe azizwa ko ari Umututsi.




