Imirwano iravuza ubuhuha mu gace ka Nyabiondo muri Masisi
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryabyukiye mu mirwano na Wazalendo irwana ku ruhande rwa Leta.
Iy’i mirwano yahereye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu, itariki ya 23/10/2025, aho yazindutse ibera i Nyabiondo na Kayanja.
Ni uduce duherereye muri teritware ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Aya makuru akavuga ko Wazalendo ni yo yatangije ibitero, aho yibasiye biriya birindiro by’umutwe wa AFC/M23, ubundi na wo w’irwanaho, ndetse ukaba uri kuyiha isomo.
Ihangana hagati y’impande zombi, rirumvikanamo urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje, kuburyo abaturage baturiye uduce biri kuberamo bakomeje guterwa ubwoba n’iturika ryazo.
Umwe mu baturage baho yabwiye Minembwe Capital News ko ‘bashobewe,’ ati: “Turashobewe, ariko twizeye ko bigira iherezo.”
Iyi mirwano ije ikurikira indi yabaye ku munsi w’ejo ku wa gatatu, ibera mu gace ka Kazinga gaherereye mu ntera ngufi uvuye muri Nyabiondo.
Kimwe kandi n’indi yaberaga mu gace ka Mpety no mu nkengero za ko muri teritware ya Walikale hagati ya Wazalendo na AFC/M23.
Nanone kandi irindi hangana hagati y’impande zombi ryaberaga i Businga, agace gaherereye hagati ya Kamanyola na Nyangezi muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru akomeza avuga ko AFC/M23 yarimo inigarurira turiya duce twaberagamo imirwano.
Ndetse n’iyi mirwano iri kubera i Nyabiondo na Kayanja, uruhande rwa Wazalendo rurwanirira Leta ya Congo, n’ubwo imirwano igikomeje, ubuhamya bugaragaza ko ruri kurwana rusubira inyuma.
Ati: “Wazalendo bari kuraswa nabi, n’ubu bari kwiruka bahungira mu bice birimo ibihuru.”