Imirwano iri kubera i Lubumbashi yangirikiyemo byinshi n’abantu bakomeje kuyicirwamo ku bwinshi
Imirwano ihanganishije umutwe w’inyeshyamba wa GENAFEC ugizwe n’abantu bavuga ururimi rw’igiswahili na Wazalendo baturuka mu Bapfulero, imaze kugwamo abantu babarirwa mu icumi, amazu yasenywe, ndetse n’amatorero yatwitswe.
Ahitwa i Lwashi ho muri Lubumbashi, mu ntara ya Haut-Katanga, ni ho iyi mirwano ikomeje kubica bigacika.
Ni imirwano amakuru agaragaza ko yatangiye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, itariki ya 02/11/2025.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News ahamya ko imaze kwicirwamo abantu 11 bo mu ruhande rw’Abapfulero.
Abakomerekejwe babarirwa mu mirongo, nk’uko amakuru yatanzwe turi gutegura iyi nkuru abivuga.
Ni mu gihe kandi hasenywe n’amakanisa atatu y’Abapfulero y’idini rya 8ème CEPAC.
Si byo gusa kuko kandi n’amazu menshi y’Abapfulero yatwitswe, harimo n’abantu bayahiriyemo, n’ubwo bo umubare wabo utaramenyekana.
Umupfulero wavuganye natwe uherereye muri ibyo bice, yagize ati: “Turifuza ko leta ibimenya, ahari ibi byago twobikira.”
Inkomoko y’iyi mirwano, Abapfulero bashinja ubujura inyeshyamba za GENAFEC, bavuga ko zinyaga abacuruzi babo, ubundi kandi zikabakoreraho n’urugomo n’iyicarubozo.
Nta cyo Leta iravuga kuri iyi mirwano, ariko kugeza ubu impande zombi ziracyahanganye.
Wazalendo y’Abapfulero irakoresha imbunda nke, bafite n’intwaro gakondo, imipanga, inkoni, amacumu n’ibindi, naho uyu mutwe zihanganye ufite imbunda, harimo ko kandi ukoresha n’iziremereye.
Ngayo nguko uko byifashe mu gace gaherereye i Lubumbashi, izwi nk’u mujyi wa kabiri muri RDC, nyuma ya Kinshasa.
Lubumbashi n’igice kiri mu majy’Epfo y’iki gihugu, ikaba kandi ubutaka bwayo bupakanye n’ubw’igihugu cya Zambia.







