Imirwano yabaye ejo mu misozi y’i Mulenge yafatiwemo imbunda ziremereye.
Ku munsi w’ejo ku wa kabiri tariki ya,29/04/2025, ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zagabye igitero ku mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 mu Rugezi, nticyazihira kuko ryagitakarijemo byinshi birimo ibikoresho.
Rugezi ni gice giherereye mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo.
Iki gice umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 byagifashe mu byumweru bitatu bishize nyuma y’aho zigihanganiyemo n’iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta mu mirwano yamaze iminsi ibiri bikarangira iyi mitwe ibiri ibarizwa muri Alliance Fleuve Congo (AFC) icyigaruriye cyose.
Kuva Rugezi yigaruriwe n’iyi mitwe ibiri ibarizwa muri AFC, iri huriro ry’ingabo za Congo zakomeje kuyigabamo ibitero, Twirwaneho na M23 bikabisubiza inyuma.
Ni muri ubwo buryo no ku munsi w’ejo ku wa kabiri iri huriro ryongeye kuyigabamo igitero, ariko amakuru ava muri ibyo bice agaragaza ko kitigeze gihira iri huriro ry’ingabo za Congo zakigabye.
Ni mu gihe zacyamburiwemo ibikoresho bya gisirikare birimo n’imbunda ziremereye n’izoroheje, kuko aya makuru agaragaza ko zacyamburiwemo imbunda ya mashini gani (Mashin Gun) irenze imwe n’izindi zito zo mu bwoko bwa AK-47 ndetse n’izo mubundi bwoko.
Sibyo gusa kuko kandi uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 byagifatiyemo amasasu menshi, ubundi kandi ruriya ruhande rwa Leta rugitakarizamo abasirikare bayo babarirwa mu mirongo, nk’uko aya makuru akomeza abivuga.
Umutangabuhamya yagize ati: “Yego mu Rugezi haratewe ejo ku wa kabiri. Ariko uruhande rwa Leta rwateye rwagitakarijemo abasirikare bayo benshi, ndetse n’ibikoresho byagisirikare byinshi.”
Aya makuru anagaragaza kandi ko iriya mirwano yabaye ku munsi w’ejo ku wa kabiri mu Rugezi yari iremereye nubwo itamaze umwanya munini.
Ati: “Imirwano yabaye mu Rugezi ejo ku wa kabiri yari iremereye cyane, ariko ntiyamaze umwanya munini.”
Uru ruhande rwa Leta rwagabye iki gitero rwaje ruturutse mu mashyamba y’i Lulenge ho muri teritware ya Fizi.
Uru ruhande rwa Leta rugizwe n’ingabo za FARDC, iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR. Ubundi kandi rwarimo n’Imbonerakure z’u Burundi.
Ibi bitero uru ruhande rwa Leta rubigaba rugamije kwisubize ibice rwa mbuwe muri iyi misozi y’i Mulenge ahazwi nk’iwabo w’Abanyamulenge.
Nubwo ibi bice bikomeza kugabwamo ibitero, ariko nanone ntibibuza ko uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bikomeza kuzana impinduka nziza mu bice bigenzura byo muri iyi misozi y’i Mulenge. Ahanini abaturage babituye bafite amahoro n’ituze, ndetse kandi bakomeza kubaka n’imihanda n’ibindi bikorwa remezo.