Imirwano Yahungishije Wazalendo Yateje Ibiturika n’Urusaku rw’Amasasu mu Mujyi wa Baraka
Amakuru akomeje kuva mu mujyi wa Baraka, umwe mu mijyi minini ya Teritware ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko muri iri joro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki ya 07/12/2025, humvikaniye urusaku rw’amasasu n’ibiturika byinshi, bikavugwa ko byaturutse ku ngabo za Wazalendo zari zigeze mu nkengero z’uyu mujyi nyuma yo guhunga imirwano yo mu kibaya cya Rusizi muri Teritware ya Uvira.
Amakuru yemeza ko urwo rusaku rwatangiye ahagana saa tanu n’igice z’ijoro ryo ku wa 06/12/2025, rukomeza kugeza saa saba z’ijoro.
Umwe mu baturage bahaye itangazamakuru amakuru yagize ati:
“Aba Wazalendo bahunze imirwano yo mu kibaya cya Rusizi bayobowe n’abakomanda babiri. Bageze mu nkengero za Baraka nijoro, batangira kurasa amasasu menshi.”
Ubu buhamya bukomeza buvuga ko abo barwanyi bari barakajwe n’uko FARDC n’ingabo z’u Burundi babashinja kubatererana ku rugamba, ari na byo byatumye AFC/M23 ikomeza kwigarurira ibice bitandukanye byo muri ako gace. Ku wa Gatandatu, AFC/M23 bivugwa ko yafashe ibice birimo Luvungi, Mutarure, Bwegera, n’utundi duce two mu kibaya cya Rusizi.
Ibi bikorwa by’umutekano muke si muri Baraka gusa byateye impungenge, kuko no muri Uvira abaturage benshi bahise batangira guhungira mu bice bitandukanye birimo Bujumbura mu Burundi, mu gihe abandi bo muri Baraka bahungiye muri Tanzania.
Kugeza ubu, inzego z’umutekano mu gace ka Fizi na Uvira ntiziratangaza amakuru ku byabaye muri iri joro, mu gihe abaturage bakomeje kugaragaza ubwoba n’uruhuri rw’impungenge ku mutekano w’ejo hazaza.






