Imirwano yongeye kuvugwa mu bice byinshi muri teritware ya Masisi na Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
N’ibyatangajwe n’u muvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka aho amaze gushira inyandiko hanze akoresheje urubuga rwa X, avuga ko imirwano yongeye kubera mu bice birimo Sake, Kibumba no mu nkengero zigize ziriya Centre.
Kanyuka yavuze ko guhera isaha ya sakumi nazibiri n’iminota makumyabiri ko ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ko bateye uduce two muri Grupema ya Kamuronza, ariho Centre ya Sake ibarizwa, uduce avuga ko twatewe harimo Kimoka, Malehe, Madimba, Macofee, Mitumbaro, Kihira ya 1 niya 2, Kirotshe no munkengero zayo.
Uy’u muvugizi wa M23 yakomeje avuga ko ibi bitero by’ihuriro ry’Ingabo za RDC ko birimo gushira abaturiye ibyo bice mukaga ga komeye, bityo ko imiryango mpuzamahanga idakwiye guceceka ko hubwo bagomba kugira icyo bakora.
Yagize ati: “Turamagana ugucyeceka kw’i miryango mpuzamahanga, mugihe ibitero by’ingabo za leta ya Kinshasa bikomeje gushira abasivile mu kaga. Ubwoko bw’Abatutsi bukomeje kwicwa na Tshisekedi Tshilombo n’ingabo ze, arizo FARDC, FDLR, Wagner, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na SADC.”
K’u wa Gatandatu wicyumweru gishize n’ibwo kandi hari habaye imirwano mu bice birimo ibyo muri teritware ya Masisi na Nyiragongo nk’uko byongeye uy’u munsi k’u wa Mbere.
Imirwaro yabaye kuri uwo wa Gatandatu bya vuzwe ko M23 yafashe matekwa ninshi ahanini ifata abo mu ngabo za Tanzania n’aba Malawi ndetse ifata n’ibikoresho byinshi by’agisirikare harimo imbunda n’ibyuma bikoreshwa mw’itumanaho, nk’uko MCN yahawe amakuru n’umurwanyi wa M23.
Iyo mirwano yafashe umunsi wose kuko yahereye igihe c’isaha z’igitondo igeza isaha z’umugoroba wa joro.
Bruce Bahanda.