I mirwano yongeye kubura muri Masisi homuntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 11/07/2023, saa 12:20pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wakabiri, hongeye kuvugwa imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’ihuriro ry’imitwe ishigikiwe na Guverinema ya Kinshasa.
N’imirwano yabereye mubice biri muri teritware ya Masisi muntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Uduce nyirizina twabereyemo imirwano akaba ari i Muhanga, Kavumu ndetse na Sisa hafi y’ikigo cya Bukombo kibarizwa muri teritware ya Rutshuru. Iyi teritware ya Rutshuru ikaba isanzwe ifite imisozi isangiye na teritware ya Masisi hose akaba ari mu Majyaruguru ya Kivu.
Nkuko ayamakuru twayahawe Kuri Minembwe Capital News, nuko abarwanyi ba M23 babashe kwirukana iyimitwe isanzwe ikorana byahafi n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo FARDC.
Iri huriro ry’imitwe ishigikiwe na leta ya Kinshasa, akaba ari Nyatura, FDLR, Wazalendo ndetse na CMC. Muhanga ikaba yamaze kwigarurirwa nabarwanyi ba M23 ndetse na Kavumu mumakuru isoko ya Minembwe Imaze guhabwa.
Andi makuru MCN, dukesha Urubuga rwa Tazama RDC, avuga ko iz’ingabo za M23 kumunsi w’ejo hashize tariki 10/07/2023, zoba zarimuriye ibirindiro bikomeye mubice bya Bishusha na Shangi hafi na Centre ya Kilolirwe ho muri teritware ya Masisi.
Iyimirwano yokuruyu wakabiri yongeye kubura mugihe imirwano yarisa n’ihagaze gato n’imugihe i Cyumweru gishize ariho havuzwe intambara zikomye kandi ninshi muribi bice bya Masisi ndetse na Rutshuru n’imirwano kandi yakoze nokuduce duke twa teritware ya Nyiragongo.