Mumirwano ikomeye yabaye kumunsi w’ejo hashize yahuzaga M23 n’ihuriro ry’ingabo za FARDC muri Chefferie ya Bwito homuri Kivu y’Amajyaruguru, yatumye Imiryango myinshi ihunga ibyo bice.
Yanditswe n’a : Bruce Bahanda, kw’itariki 16/07/2023, saa 6:25pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Mugace ka Nyesisi na Ngugo abantu benshi bahunze utu turere bagana muri teritware ya Rutshuru. Aba Baturage barimo bahunga imirwano ya M23 n’ihuriro ry’imitwe ishigikiwe n’a Guverinema ya Kinshasa. Bikavugwa ko bahungiye mugace kitwa Rugari.
Kuruyu wa Gatandatu, 15/07, habaye imirwano ikaze, yari imirwano yahuzaga inyeshyamba za M23 n’imitwe yitwara gisirikare ishigikiwe n’a Guverinema ya Kinshasa. Iyi mitwe igizwe n’a FDLR, CMC, Nyatura ndetse n’a Wazalendo.
Chefferie ya Bwito, ibarizwa butaka bwa teritware ya Rutshuru muntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko kuruyu wa Gatandatu ahagana mumasaha yakare harimo kumvikana imbunda z’iremereye zirimo ibunda byamizinga ndetse n’imbunda zoroheje n’imbunda zatangiye kunvikana ahagana mumasaha y’igitondo cakare mumasaha ya Satatu nigice(9h30).
Nimirwano yarimo ibera mubice byinshi harimo numusozi wa Kojo homuri Groupement ya Tongo na Kahembe muri Groupement ya Bukombo.
Iz’intambara zadutse muriyiminsi mike ishize zatumye iz’inyeshyamba zo mumutwe wa M23 zigarurira ibice byinshi harimo Bambu n’a Bukombo homuri Rutshuru.
Mumakuru Minembwe Capital News, ifite nuko kuruhande rwa Nyatura, FDLR n’a Wazalendo batakaja abantu benshi muriyi mirwano ndetse abandi benshi barakomereka aho hagaragaye n’ibimodoka byinshi bya FARDC biza gutora inkomeri bazijana Goma n’a Sake .
Ikindi nuko muriyi mirwano abaturage bongeye guhunga muburyo budasanzwe aho bamwe bagiye bahungira mubice bya teritware ya Masisi abandi muri Rutshuru.
Amakuru atubwirako abenshi bagiye bagana muri Groupement ya Tongo-Centre na Bambo, homuri teritware ya Rutshuru abandi berekeza Mwesso, homuri teritware ya Masisi.