Imiterere y’Ubukana bw’Imirwano n’Aho Intambara Igeze mu Nkengero za Point Zero n’Ibice MRDP–Twirwaneho Yisubije
Amakuru yizewe aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, yemejwe n’umwe mu basirikare ba MRDP–Twirwaneho utifuje ko amazina ye atangazwa, agaragaza ko uyu mutwe wongeye kwagura ibice ugenzura mu nkengero za Point Zero, muri teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Uwo musirikare yabwiye Minembwe Capital News ko nyuma y’imirwano ikomeye yabaye mu ntangiriro z’icyumweru gishize no mu mpera zacyo, MRDP–Twirwaneho yashoboye kwirukana ingabo za Leta ya Kinshasa n’abo bafatanyije mu bice bya Kalingi na Bidegu. Iyo mirwano yasize uyu mutwe ufashe kandi uduce twa Kalongi na Gakenge, duherereye hakurya y’uruzi rwa Lwiko.
Amakuru aturuka ku rugamba avuga ko kuri ubu MRDP–Twirwaneho igenzura igice kinini cya Rwitsankuku, Mukoko na Nyaruhinga. Gusa, agace gato ka Rwitsankuku n’agasozi kamwe ko muri Nyaruhinga biracyari mu maboko ya FARDC, mu gihe Point Zero igenzurwa byuzuye n’ingabo za Leta.
Uyu mutwe kandi ugenzura Rubemba hafi y’ahazwi nko mu Budegu, nubwo ibisambu biherereye hafi ya Point Zero birimo ingabo za FARDC, iz’u Burundi, umutwe wa Wazalendo ndetse n’inyeshyamba za FDLR. Ibi bituma ako gace gakomeza kuba ahantu h’ingenzi mu igenzura ry’imihanda n’imisozi ihanamiye Minembwe.
By’umwihariko, MRDP–Twirwaneho iracyagenzura byuzuye Mikenke, Rugezi, Minembwe, i Ndondo na Rurambo, ibice byakunze kuba ishingiro ry’ubuyobozi n’imiyoborere by’uyu mutwe mu misozi y’i Mulenge.
Ah’ar’ejo tariki ya 16 n’uyu munsi tariki ya 17/02/2026 habaye imirwano y’akanya gato mu bisambu byunamiye Rubemba, aho impande zombi zapimanye imbaraga. Amakuru atangwa n’uruhande rwa MRDP–Twirwaneho avuga ko nta mirwano yeruye yabaye, uretse kurasa ibisasu by’imbunda ziremereye (shelling) byakozwe n’ingabo za Leta mu gace ka Rubemba.
Iyi mirwano ibaye mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kubamo impinduka zikomeye mu bijyanye n’imitwe yitwaje intwaro ihanganye n’ubutegetsi bwa Kinshasa, by’umwihariko mu turere twa Fizi na Uvira.
MRDP–Twirwaneho ni umutwe witwaje intwaro uvuga ko uhagarariye inyungu z’Abanyamulenge bo mu misozi y’i Mulenge. Uyu mutwe wagiye ugirana imirwano n’ingabo za Leta ya RDC, cyane cyane FARDC, ndetse n’indi mitwe irimo Wazalendo na FDLR, yakunze kuvugwaho gukorana n’ingabo za Leta mu bice bimwe na bimwe.
Agace ka Point Zero gafatwa nk’ingenzi kubera umwanya wako mu igenzura ry’inzira zihuza imisozi ya Minembwe n’ibindi bice bya Fizi.
Ku ruhande rw’abaturage bamwe b’Abanyamulenge batuye Minembwe n’inkengero zaho, bagaragaje ko bishimiye kuba ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bazo batakiri mu bice bya Kalingi na Bidegu. Icyakora, uko imirwano ikomeza, ubuzima bw’abaturage burakomeza guhungabana, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano, ubuhinzi n’ubucuruzi.
Mu gihe impande zihanganye zikomeje gushimangira imyanya yazo, biracyagaragara ko agace ka Point Zero n’inkengero zako kazakomeza kuba isibaniro ry’imirwano, mu gihe hataraboneka umuti wa politiki ushobora guhosha burundu intambara zimaze imyaka mu misozi y’i Mulenge.






