Amakuru dufite nuko muriri joro ryo kuwa Mbere rishira kuri uyu wa Kabiri, habaye i mirwano yabereye mubice biherereye muri teritware ya Nyiragongo, iri mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma.
Namakuru avuga ko iyo mirwano yahuje i Nyeshamba za UFPC aho zahanganye n’inyeshyamba za APCLS (umwe mu mitwe yibumbiye mu muciswe Wazalendo).
Uyu mutwe musha witwa UFPC (Union de force de la défense patriotique congolaise) uherutse kuvuka muri teritware ya Nyiragongo ugamije ngo kurandura M23, iyi mirwano niyo uwo mutwe irwanye ya mbere kuva wavuka kuriki Cumweru(24/09/2023).
Biravugwa ko imirwano yahuje iyo mitwe ngo yavuye kumvo z’uko burumwe ngwashaka kugenzura imidugudu ya Kanyamahoro na Kanyaruchinya nk’uko byemezwa n’abatangabuhamya bongeyeho ko byateye ubwoba abaturage bakaba batangiye guhunga.
Ni mu gihe benshi mu bavanwe mu byabo n’intambara baturutse muri Teritwari za Nyiragongo na Rutshuru bari bahungiye muri iki gice cyabereyemo imirwano, hakaba hari impungenge ko bashobora guhunga kuri iyi nshuro binjira i Goma iki kibazo kidahagaritswe vuba na leta ya Kinshasa.
By Bruce Bahanda.
Tariki 26/09/2023.