Imitwe y’itwaje Intwaro muri Republika ya Demokarasi ya Congo, ikorana byahafi n’ingabo z’igihugu ca RDC irashinjwa gufata abagore kungufu muburasirazuba bw’ikigihugu.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 24/06/2023, saa 6:00Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Muri Kivu y’Amajyaruguru, abagore batatu baheruka gufatwa ku ngufu, bafatwa nabamwe mumitwe y’inyeshamba izwiho gukorana byahafi n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (Fardc), bafatiwe mugace ka Bahunde.
Mumakuru yizewe agera Kuri Minembwe Capital News, nuko abo bagore bafashwe muriki cumweru turimo dusoza aho bivugwa ko bafashwe nabo mw’itsinda rya Wazalendo ndetse na Nyatura, bafatiwe muri Groupement ya Bahunde homuri teritware ya Masisi, aha akaba ari muburasirazuba bw’ikigihugu ca Congo Kinshasa.
Nk’uko sosiyete sivile yomuri teritware ya Masisi ibitangaza, abo bagore bahohotewe babanjye gutegwa ubwoba mbere yuko babafata kungufu nimugihe bari babasanze mu mirima barimo gushakira abana babo ibyo barya mu gace ka Kasake gaherereye nko mu birometero icumi uvuye mu mujyi wa Ngungu.
Soseyete Sivile yasobanuye kandi ko ubuzima bw’abo bahohotewe bumeze nabi. maze basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri iki kibazo.
Nyuma yuko abahohotewe bimenyekanye ko abahohotewe bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cyaho kugira ngo bavurwe neza.
Soseyete Sivile yakomeje ivuga bati: “Birababaje ibi nibintu bikunze kuba muraka gace kacu bimaze kwikurikiranya inshuro zirenga 10. Leta nigerageze igarure umutekano. Turasaba ko abayobozi b’inzego z’ibanze n’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, bakore iyo bwakabaga habe iperereza rikomeye kugira ngo abakora ibikorwa byurugomo bafatwe kandi bahanwe.”
Abaharanira uburenganzira bwa muntu mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na bo bamaganye iri hohotera rishingiye ku gitsina
“Ibikorwa bisuzuguritse byakorewe abagore, cyane cyane mu turere twakunze kuberamo intambara, turasaba ko byahagarara mumaguru masha abashinzwe umutekano nabo bakore akazi kabo.”
Basabye kandi ko hashyirwaho abashinzwe umutekano nk’imbaraga zo kurushaho kunoza umutekano,
Uhagarariye abagore nawe yabwiye itangaza makuru ati: “Mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’umugore muri iyi ntara, bigomba kubahirizwa kandi leta ikabyubahisha.”
Angélique Nyirasafari, umuyobozi wabagore, yakomeje avuga ko kuva aho imirwano itangiriye mu gace ka Masisi, abagore n’abakobwa bakomeje kwibasirwa cyane.
Ati: “Imitwe yitwaje intwaro, harimo Nyatura, Mai-Mai, Wazalendo FDLR nindi myinshi bakorera muribi bice bya Masisi bakunze guhohotera abagore, ariko turasaba ko byahagarara.”
Madamu Nyirasafari yashimangiye ko leta yananiwe kugenzura Wazalendo
Ati: “Z’arinshingano za leta kugenzura Wazalendo kuko barakorana, hari hakwiye kurandura abakora ikibi.”
Mukwezi kwambere uyumwaka imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu burasirazuba bwa RDC yasohoye raporo yemeza ko abagore bakomeje gufatwa kungufu mukigero cyohejuru.
Nk’uko byatangajwe na Global Girls Foundation, batanze urugero ko imibare yerekana ko abagore 3 kugeza kuri 6 bafatwa ku ngufu ku munsi mu turere tugize Uburasirazuba bwa RDC.