Imitwe yitwaje intwaro irwanya leta ya Kinshasa igera kurine(4 ), yasinyanye amasezerano y’ubwumvikane hagamijwe guhagarika imirwano muri Ituri.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 02.06.2023, saa 2:45pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Imitwe igera kurine ( 4), yitwaje intwaro yo muntara ya Ituri, harimo Patriotic Resistance Force (FRPI), Koperative ishinzwe iterambere rya Congo (CODECO), Ingabo zikunda igihugu no kwishyira hamwe kwa Congo (FRPI) hamwe n’umutwe wo kwirwanaho wa Ituri (MAPI), iyimitwe kwarine bunvikanye gushyira hamwe nokurwanira hamwe murwego rwo gukemura intambara zimaze igihe muribi bice byo muri Ituri.
Ibi biganiro byaya matsinda yitwaje intwaro byatangiye kuva kuruyu wa kabiri tariki 30/05 bigeza tariki 01/06/ 2023, bikaba byarabereye ahitwa Aru.
Bakoze nindahiro maze bashira umukono kuri aya masezerano y’ubwumvikane kugirango amahoro numutekano birusheho kuba byiza muri Ituri.
Mucyegeranyo bashize hanze kigira giti: “Inshingano zacu nugushaka amahoro niterambere ndetse niterambere ry’igihugu. Twiyemeje guhagarika imirwano yose n’ihohoterwa rikorerwa buriwese, kugira ngo abantu nubutunzi birusheho kugenda neza no mu bwisanzure.”
Nyuma yo kwerekana ko bakunda igihugu cyabo kandi ko biyemeje byimazeyo ko amahoro yagaruka bidasubirwaho, iyi mitwe yitwaje intwaro yasabye ko leta ya Kinshasa ndetse nubuyobozi bw’Intara, udasize n’imiryango mpuzamahanga gushigikira iyimitwe ndetse nimyanzuro bamaze gushiraho.
Muribyo biganiro byavuzwe ko numusirikare mukuru mungabo za FARDC zikorera muriyo ntara bwana Major Gen Chirimwami Peter ko yabashe kubana niyo mitwe muribyo biganiro ndetse bikavugwa ko yitabye mwiza rya Guverineri wa Gisirikare wa Ituri, Lt Gen Johnny Luboya NKashama, aho binagaragaza ko yasabye abitabiriye kubahiriza ayamasezerano.
Ibi tubikura kurubuga rwa Okapi.