Imodoka yarimo abagenzi bavaga i Kampala baja i Kigali yakoze impanuka.
Ni byatangajwe na polisi ya Uganda, aho yavuze ko imodoka yarimo abagenzi yo mu bwoko bwa Juagar yakoze impanuka abantu 8 bahasiga ubuzima, ivuga ko byabereye i Masaka ho muri Uganda.
Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa munani z’ijoro, iyi bisi yavaga i Kampala yerekeza i Kigali iza kungongana n’i Fuso yavaga i Masaka yerekeza i Kampala.
Ababonye iyi mpanuka bavuze ko yatewe n’umuvuduko uri hejuru abashoferi ku mpande zombi bari bafite kandi batwaye mu mujima, bikarangira bagonganye.
Iyi bisi ngo yibiranduye inshuro nyinshi mbere y’uko igwa munsi y’umuhanda, ibikorwa by’ubutabazi bihita bitangira. Ntiharamenyekana neza niba mu bitabye Imana harimo n’Abanyekongo. Iyi bisi yari ifite ikirango ntego cya UBP964T.
Abantu 40 bakomeretse bahise berekezwa ku bitaro bya Masaka, aho harimo n’abakomeretse cyane.
Umuyobozi wa Polisi muri ako gace, Twaha Kasirye, yavuze ko uretse umuvuduko ukabije, mu byateye iyi mpanuka hashobora kuba harimo ko abashoferi bombi batabonaga neza imbere yabo, kubera ko hari umwijima kandi agace barimo gakunda kurangwamo ibihu.
Uyu muyobozi yavuze ko bagira inama abatwara ibinyabiziga yo kwirinda gukoresha umuvuduko ukabije kuko ushobora gushyira ubuzima bw’abagenzi mu kaga.
Imihanda ya Uganda ikunze kugaragaramo umuvuduko ukabije, ubigira uruhare mu kongera umubare w’abitaba Imana kubera impanuka.
MCN.