Ingabo za Monusco ziheruka kugabweho igitero mugace ka Lubero muri Republika ya Demokarasi ya Congo.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 20.06.2023, saa 7:25pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Imodoka zibiri z’ingabo zumuryango wa bibumbye (Monusco), zishinzwe kugarura amahoro muri Republika ya Demokarasi ya Congo, zagabweho igitero, cyabantu bitwaje imbunda. Nigitero cyagabwe mwijoro ryo ku wa gatandatu nokucyumweru tariki 18/06/2023. Ikigitero cyabereye mugace ka Kimbulu, homuri Lubero, muntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko byatangajwe n’umukozi ushinzwe gutanga amakuru muri Monusco mugace ka Beni, Jean Tobie Okala, yavuze ko izo modoka za Monusco, zakoraga ingendo zisanzwe(Patrol), igihe zagabweho igitero muri kariya gace, gaherereye nko mu birometero mirongo itatu(30), mu majyepfo y’umujyi wa Butembo.
Ikindi nuko yasobanuye ko aba basirikare ba Monusco ababagabyeho igitero batarabashaka kumenyekana ariko kobaje bitwaje imbunda ndetse ko bari banambaye nimyenda yagisirikare.
Yagize ati: “Nyuma yuko ingabo za Monusco zigabwe ho igitero cyabantu baje bitwaje imbunda ingabo zacu zagerageje kw’irwano ariko amakuru avuga ko Monusco yoba yararashe mubaturage murako gace nibihuha. Gusa ico tuzi nuko Imodoka zibiri za Monusco zagabweho igitero cyabantu batarabasha kumenyekana.”
Murizi modoka za Monusco, imwe yarivuye i Beni yerekeza i Goma inyuze Lubero na Butembo indi yari mucyerekezo cya Beni na Butembo.
Jean-Tobie Okala, ashimangira avuga ati: “Ingabo z’a Monusco ko zarashe mu rwego rwo kwirinda ariko birinda kurasa mubaturage, namasasu bagerageje kurasa bayarasaga hejuru mukirere murwego rwogushaka Inzira.”